RFL
Kigali

Perezida Macron yatsinze igitego cya kabiri muri ruhago kuva yaba Perezida - VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:25/04/2024 12:06
0


Mu mukino wahuje ibyamamare bitandukanye mu Bufaransa mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye, Perezida Macron yatsinze igitego kuri Penalite cyiyongereye ku kindi aheruka gutsinda mu mwaka wa 2021 byuzura bibiri.



Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Macron hamwe n’abanyabigwi muri ruhago bakinnye umukino wa gicuti ugamije gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye.

Amwe mu mazina akomeye yagaragaye muri uyu mukino, harimo Perezida Macron, Didier Drogba, Samuel Et’o, Eden Hazard, Didier Dechamps, Arsene Wenger ndetse n'abandi batandukanye.

Ikipe ya Perezida Macron yaje gutsinda ibitego 5-3 mu gihe nawe harimo igitego yatsinze kuri Penaliti cyaje gisanga ikindi cya penaliti yatsinze mu mwaka wa 2021 ubwo bakinaga umukino nk’uyu ugamije gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye.

Nyuma y’uko atsinze iki gitego, abafana hirya no hino bagiye bavuga ko Perezida Macron arusha ibitego byinshi Messi mu Bufaransa uyu mwaka kubera ko Messi atigeze ahakinira cyangwa ngo ahatsindire igitego muri uyu mwaka.

Perezida Macron yatsinze igitego cya Penaliti


Perezida Macron yari amaze iminsi arahiriye kuzatsinda igitego

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND