RFL
Kigali

Platini wahamije ko yigeze guhamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi yatangaje icyamuzinuye umupira –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/03/2019 18:12
0


Mu minsi ishize ni bwo Captain Byabuze Katibito wahoze ari umutoza wa Intare kuri ubu akaba ari umuyobozi w’iyi kipe yabaye ikipe y'abato ya APR FC yadutangarije ko Platini wo muri Dream Boys yari umwe mu bakinnyi bakomeye ndetse yigeze no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, ibi byatumye twegera Platini tubimubazaho.



Nk'uko Byabuze Katibito yabitangarije Inyarwanda ngo Platini Nemeye wo muri Dream Boys yari umukinnyi mwiza ukina ku ruhande rw’iburyo aho yakundaga guca agatsinda n'ibitego, ibyatumye atoranywa mu bana batarengeje imyaka 15 bagombaga kujyanwa muri Sweden na Roger Palmgren wari umutoza w'ikipe y'igihugu 2004-2006. 

Platini wacaga kuri karindwi agatsinda ibitego yashimwe bikomeye n'uyu muzungu ndetse aza kugera ku rwego rw'igihugu aviramo ahatoranyijwe abandi bana bakajyanwa muri Sweden mu myitozo yari yagenewe abana bato bagaragazaga impano hano mu Rwanda ku gitekerezo cya Roger Palmgren wari umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi washakaga kuzamura abana.

Platini

Platini wakabaye ari rutahizamu w'amavubi ubu ni umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite...

Mu kiganiro na Nemeye Platini yaduhamirije ko yahamagawe mu ikipe y’igihugu y'abatarengeje imyaka 15 ndetse akagera mu cyiciro bagombaga guhitamo abajya i Burayi aza gukurwamo adasobanukiwe impamvu. Ibi ahamya ko biri mu byamuciye intege n'ubwo yiyemerera ko yaretse umupira kubera imvune yahuye nayo akanga gukomeza kuyikinana. Gusa ariko nanone ahamya ko impano imwe yamize indi agahitamo kuririmba cyane kurusha gukina umupira ati” Ntawamenya wenda iyo nkomeza gukina hari igihe byari kugenda neza.”

Platini wakinaga aho benshi bita kuri karindwi cyangwa imbere ku ruhande rw’iburyo usatira izamu yatangaje ko kuri ubu yahinduye iyo ari gukina aba akina imbere ataha izamu ashaka ibitego. Gusa ngo abikora nk'ukora siporo kuko umupira w’amaguru abizi ko atakiwukinnye ngo abigire umwuga.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE NA NEMEYE PLATINI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND