RFL
Kigali

Producer David: Uko yakoze indirimbo ya Mafikizolo, irengero ry’igitaramo cya Tiwa Savage, indirimbo Jaguar na Kidum bari gukorana na Peace Jolis n’ibindi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/07/2019 16:27
0


Tuyishime David wamamaye nka David Producer ni umwe mu barambye mu kibuga cy’umuziki w’u Rwanda. Yarambitse ibiganza ku ndirimbo z’abahanzi nyarwanda ndetse n’abanyamahanga ahesha ikuzo umuziki biturutse ku budasa yagaragaje mu gukora ibihangano by’umwimerere.



Atunganya indirimbo akayobora n’ikorwa ry’amashusho. Ni Umuyobozi Mukuru wa Diamond Dreams ibarizwamo Studio ya Future Records yatangije afite amafaranga 50 000 Frw kuri konti. Imaze imyaka icyenda ikorera ku butaka bw’u Rwanda. Ni imwe muri studio imaze gushyira ku isoko ibikorwa bifatika mu muziki nyarwanda n’uwo mu mahanga.

Diamond Dreams inabarizwamo ibikorwa bitandukanye birimo no gutegura irushanwa rya ‘I am the future’ riherutse kwegukanwa na Marie France wahembwe Miliyoni 15 Frw.  Mugisha Lionel wabaye uwa kabiri ahembwa Miliyoni 7. Uyu musore aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Mad Love’.

David asoje amashuri yisumbuye yabonye amanota amwemerera kwiga muri Kaminuza ariko ntiyajyayo. Ni ku mpamvu z’uko yiyumvagamo impano yo gukora muzika kandi ikamutunga. Yize amasomo ajyanye n’umuziki mu bihugu nka Uganda, Kenya, n’ahandi yamufashije kugira ubumenyi bwagutse ku muziki

Ukuboko kwe kwahaye umugisha indirimbo ‘Komeza ya Tom Close’ yamumenyekanishije birushijeho, Indirimbo ‘Agatege’ y’abahanzikazi Charly&Nina, ‘Ikinya’ ya Bruce Melodie yabaye idarapo ry’umuziki mu 2017, ‘Nakulava’ ya Luwano Tosh [Uncle Austin], ‘Birakaze’ ya Alpha Rwirangira yakoranye n’umuhanzi wo mu Burundi, Kidum Kibido.

Yanabaye umujyanama wa Alpha Rwirangira mu gihe cy’imyaka ine amufasha guhatana mu irushanwa rya ‘Tusker Project Fame’ ryashyizweho akadomo.

Yakoze kandi indirimbo ‘The One’ y’umuririmbyi Miss Jojo yakoranye na Dre. Producer David avuga ko kuba Miss Jojo atakiri mu kibuga cy’umuziki nyarwanda, u Rwanda rwahombye impano ikomeye.

Yagize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo ‘Going nowhere’ ya Jaguar na Mafikizolo.

Yakoze ‘Wonder’ ya Papa Denis na Korede Bello. Papa Dennis yabaye umukoresha wa Producer David, igihe kinini muri studio ye ya MainSwitch Production yakoreye abahanzi bakomeye barimo na Jaguar wayobotse urugendo rwa Politiki.

Yakoze indirimbo ‘Turibeza’, ‘Uko nagukunze’, ‘I Love you’ z’umuhanzi Peace Jolis yanabereye umujyanama. Yamufashije kwagura impano ye, ibikorwa bye biramenyekana.

David Producer yatangarije INYARWANDA, ko yasoje amashuri yisumbuye yaramaze kwiyegurira umuziki. Yibuka ko mu 1999 ari bwo bwa mbere yakoze ku mafaranga y’umuziki. Icyo gihe yari yacuranze mu giterane, Pasiteri arishima abwira iteraniro ko umucuranzi yabanyuze, amugenera ibihumbi 10 000 Frw.

Avuga ko ayo mafaranga yahise ayaguramo ‘mouse’ ya machine n’ubwo yari afite ibikoresho byinshi yari akeneye.

Ati “Naguze ‘suri’(mouse) ya machine. Nashakaga njyewe kuzakora studio ariko ntabwo ari mu muziki muri production. Kuko mu 1999 nibwo nakoze ku mafaranga ya mbere y’umuziki. Yari 10 000 Frw byose…ntabwo nari nziko bari bunanyishyure.”

Akomeza ati “Cyari igiterane nacuranze noneho pasiteri cyangwa Bishop arishima aranezerwa aravuga ati uyu mwana waduhesheje umugisha reka mpuhe ishimwe.

“Mbona 10 000 Frw uwo munsi naratashye mbitekerezaho neza. Icyo gihe numvaga ibintu byose nabigura. Mu 1999 amafaranga 10 000 Frw yari menshi.”

Yatekereje ibintu byinshi ariko kandi akanumva ko akwiye kugira kompanyi ye bwite. David avuga ko n’ubu iyo ‘mouse’ akiyifite muri studio nk’urwibutso rw’intago ye mu rugendo rwa Production.

Urugendo rwe muri Production yarushyigikiwemo n’umuryango we cyane cyane Ise wari usanzwe ari umucuranzi ukomeye, ariko ngo ababwiye ko agiye gushinga studio bamubwiye ko yihuse.

Yagize ati “Njya gutangira ‘my own company’ nibwo bambwiye ko nihuse…nabitangiye ntafite amafaranga kwa kundi nyine uvuga ngo hari ikintu nshaka. Njyewe ubuzima bwanjye bwose numvaga ngomba kuba indwanyi. Icyo gihe nari mfite ‘budget’ isekeje ariko ibi bituma natera imbaraga n’undi wese ushaka kugira icyo atangira.”

Yatangiye Studio afite 50 000 Frw kuri konti ubundi ngo studio iciciriritse ikenera nibura Miliyoni 3 000 000 Frw.

Amarira yashotse ku matama akora indirimbo ya mbere muri studio:

David Producer avuga ko atibuka neza amazina y’indirimbo ya mbere yakoreye muri studio ariko ko uko byagenze byose abyibuka.

Indirimbo ya mbere yayikoze yari amaze igihe afata amasomo ajyanye n’umuziki ariko ataragira ubumenyi buhagije. Yibuka ko icyo gihe yari muri studio ya Pap Emile.

Muri studio hinjiye umuhanzi atibuka neza amazina waririmbaga adahuza neza n’ibicurangwa.

Papa Emile amubwira ko ariwe ugomba gukorera uwo mukiriya. Yari akiri umwana ku buryo nta n’ubushobozi yari afite ubwo kuba yabwira uwo muhanzi uko ibintu bigenda.

Yagize ati “…Ndibuka ko uwo muhanzi yararimbye ndatangira ndakora ariko iyo situation yari isekeje…twamaze nk’iminota 45’ nta kintu ndakora akaririmba ngacuranga bikanga.

Ndavuga noneho nijya kubwira boss ko uyu mukiriya ko atameze neza, arahita avuga ati ubwo akazi karakunaniye (akubita agatwenge). Nkavuga nanone nti ni mbwira umukiriya arahita anteza Boss akazi ndakubura,”

Yafashe umwanya muto arasohoka ajya kwitekerezaho muri uwo mwanya amarira ashoka ku matama. Ati “Nahagaze muri koridoro nk’iminota 10’ ikintu nibuka icyo gihe nabonye amarira.

Ntabwo narize nk’umwana ariko byari ibihe bidashimishije. Byari ibihe numva nashaka gutakaza kuko nari mbonye umurongo w’aho nagombaga kujya. Ikindi numvaga nta muntu numwe numva nshaka ko abyitambitakaho.”

Umutima wamwibukije ko hari byinshi yagiye arenga yinyujijemo byari bikomeye arashikama asubira muri studio asanganirwa na Producer Emile bafatanya gukorana indirimbo irirangira.

“Future Records”, ihishe intumbero y’ahazaza he:

Avuga ko kwita izina studio ye byavuye ahantu kure. Yibuka neza ko yakoranyije inshuti ze n’abajyanama be bari bazi neza ubuzima bwe n’icyo ashaka bandika ku rupapuro amazina menshi haburamo iryo guhitamo.

Ngo mu mazina bari banditse ‘Future’ ni izina yanditse nyuma ashingiye kucyo yifuzaga.

Ati “Nyuma naravuze nti intego yanjye ntabwo ari iy’uyu munsi ahubwo ni ahazaza. Buri gihe numvaga nshaka kuzahindura ibintu. Ninjye wabonye iryo zina mpitamo kuyita ‘Future Records’.”

Yabengutswe na MainSwitch Production; akorera indirimbo Kidum, Mafikizolo, Korede Bello n’abandi benshi:

Mu rugendo rwe rwo gutunganya indirimbo, Producer David yatoranyijwe mu bandi ba-Producer bose bakorera mu Rwanda aba ariwe ujya gukorera abahanzi bo muri MainSwitch n’abandi.

Ikipe ngari yarimo Papa Denis yaje mu Rwanda ije gushaka Producer ndetse n’umuhanzi bashobora gukorana.

Icyo gihe mu bahanzi batoranyije Uwitonze Clementine [Tonzi], mu ba-Producer bahitamo David.

Ati “Baravuze bati ‘uyu mugabo’ afite umwihariko…uwo Papa Denis aravuga ngo ntawundi muntu ushaka uzongera kunkorera indirimbo. Uyu niwe muntu wa nyuma nshaka ko azafata amajwi y’indirimbo kubera ko abandi ba-Producer bamukoreraga nabi.

“Ntawo yari umuhanga cyane ariko ‘treatment’ yari akeneye nari mfite iyo package yo kuyimuha. Naramuvuye akunda uko namuvuye. N’uko bamampagaye ngenda ngiye gukora album y’uwo mugabo (Papa Denis).”

Avuga ko igihe cyose yamaze muri iyi studio yigiyemo byinshi birimo no kumenya bya nyabo icyo umuziki ari cyo, anamenya ko ushobora kumara imyaka icumi ukora muzika kandi ubeshya abantu.

Ari muri MainSwitch Production yari n’umujyanama wa Peace Jolis, byavuzwe ko hari indirimbo uyu muhanzi yari gukorana na Jaguar na Kidum ariko kugeza n’ubu ntizirakorwa.

David avuga ko Jaguar ariwe wakunze indirimbo ya Peace Jolis amusaba ko bakorana. Ati “Jaguar yaje muri studio yumva indirimbo ya Peace Jolis arayikunda yitwaga ‘A zero’.

“Iyo ndirimbo yarasohotse ari ‘audio’. Jaguar amaze kunsaba ko bayikorana duhita dutekereza ko ari nayo tuzanakorera amashusho.’

Yungamo ati “…Noneho Peace aririmba ibice bye ubundi nsigamo aho Jaguar yari kuzaririmba. Haciyeho iminsi Jaguar ahita atangira ya gahunda yo kwiyamamaza no kuba umudepite n’uko project izimira uko.”

Avuga ko iby’indirimbo Peace Jolis yagombaga gukorana na Kidum byo bitararangira kuko bagikomeje ibiganiro. Ati “Igihe nikigera wenda bazayikora.”.

David avuga ko ntakurangara kwabayeho kuko bashyizemo imbaraga zose zishoboka ariko Jaguar ayoboka urugendo rwa politiki cyane kurusha urugendo rw’umuziki.

Muri MainSwitch Production ni naho yakoreye abahanzi barimo Mafikizolo, Jaguar, Korede Bello, Kidum n’abandi bakomeye.

Avuga ko yari asanzwe azi gucuranga neza injyana zo muri Afurika y’Epfo ari nacyo cyatumye bamutoranya.

Ngo bakimubwira y’uko agiye gukorera indirimbo Mafikizolo byaramutunguye, yumva ko ari indi ntambwe ikomeye.

Yagize ati “Numvise nishimye! Narebye amateka ya Mafikizolo n’indirimbo zikomeye bakoze. Niba ugiye gukorana n’umuntu ufite indirimbo yubahiriza afurika naravuze nti icyubahiro cyibe icy’Imana. Naraye ndi kumva indirimbo zo muri Afurika y’Epfo. Mpuye nabo byari ibindi bindi kuko barankunze.”

Indirimbo ‘Wonder’ ya Papa Dennis yagombaga kuyikorana na Wizkid ariko ntibyaje gukunda.

David avuga ko ashingiye ku mibanire Papa Dennis n’umujyanama we bafitanye n’abahanzi bo hanze yumvaga bishoboka y’uko iyi ndirimbo yazayikora irimo Wizkid n’ubwo atari ko byaje kugenda asimbuzwa Korede Bello.

David yigeze gushishura indirimbo atabizi:

Gushishura indirimbo ni kimwe mu bintu byavuzwe cyane mu ruganga rw’imyidagaduro. Urutonde n’indirimbo rw’abahanzi bagiye bashishura indirimbo rugenda rwiyongera uko bucyeye n’uko bwije.

Producer David avuga ko mu gihe cyose amaze mu rugendo rw’umuziki, umuhanzi atifuza gutangaza amazina yigeze kumushyira indirimbo na biti amusaba ko yamufasha kubihuza ubundi indirimbo igasohoka.

Avuga ko nawe yatunguwe n’uburyo uwo muhanzi yagaragazaga ubushake bwo gukora iyo ndirimbo akamubonana ibitekerezo.

Yagize ati “Byambayeho nkora indirimbo sindibuyivuge n’umuhanzi sindibumuvuge iranarangira gusa iyo ndirimbo maze kubimenya ko…naribazaga ariko se kuko uyu muhanzi kuki afite iyi ‘inspiration’ akajya ambwira curanga tuno tuntu nkadushyiramo utwo tuntu akavuga base nkayicuranga ndavuga nti uyu muntu ariko ubwo yashyizemo ‘ekuteri’ ubwo ndaho ndarangaye,”

Iyi ndirimbo bayikoze mu 2012. Bitegura gushyira hanze amashusho yayo yari yakozwe na Cedru wagiye muri Amerika, hari inshuti yamwumvishije iyo bisa ahita aganiriza wa muhanzi amubwira ko we akeneye kubaka izina rye kandi neza.

Yamubwiye ko agiye guhindura biti y’indirimbo ariko undi arabyanga. Uyu muhanzi yahise ajya kureba undi Producer amufasha kuyikora irasohoka.


Inkomoko y’igitekerezo cyo gutangiza irushanwa rya “I am the future”

David Producer avuga ko mu 2010 ubwo yafunguraga studio ‘I am the future’ yagize indoto nyinshi. Muri uwo mwaka ni nabwo yagiranye amasezerano y’imikoranire na Alpha Rwirangira, yamaze imyaka ine.

Yaherekeje Alpha Rwirangira yitabira irushanwa rya ‘Tusker Project Fame’ ryabereye muri Kenya. Icyo gihe ngo nibwo yitegereje buri kimwe cyose gikorerwa muri Tusker Project yiyemeze ko nawe yagira uruhare mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.

Ati “Nari nzi Tusker Project Fame tuzi inyuma ndebye ukuntu itanga platform ndavuga nti uzi n’ikindi nanjye ngomba gukora nk’ibi. Ndashaka kuzabaho narafashije umuntu cyangwa narafashije ‘industry’ byibura narateyeho itafari.

“Mu 2010 nibwo icyo gitekerezo cyaje nyuma mu 2017 nibwo twanzuye ko iri rushanwa rigomba gutangira rishinzwe kuzamura byibura abanyempano 30 buri mwaka,”

Avuga ko batatinze gutangiza iri rushanwa kuko buri gihe bajya gutangira akabona ntaruzuza neza ibisabwa. Yavuze ko umuntu utsinze uhabwa amafaranga yose yemererwa, ndetse ko agirana amasezerano y’imikoranire yo kujya bamukorera indirimbo.


Mu 2017 yatumiye Tiwa Savage ntiyakandagira i Kigali:

Igitaramo Tiwa Savage wo muri Nigeria yagombaga gukorera i Kigali, kuya 04 Werurwe 2017, cyari gitegerejwe na benshi. Ni igitaramo cyari cyatangiye kuvugwa mu itangazamakuru ariko bihinduka ku munota wa nyuma.

David Producer yiswe umushyeyi! Yavuze ko atari umubeshyi nk’uko byagiye bivugwa kuko ku ruhande rwe n’abo bafatanyaga gutegura iki gitaramo nacyo bishinja kuko bakoze ibintu byose Tiwa Savage yabasaga.

Yavuze ko Tiwa Savage ariwe wemeje itariki yo gutaramira i Kigali, avuga tariki 04 Werurwe 2019 mu gihe bose bifuza tariki 08 Werurwe 2019. Bemeye kubahiriza ubusabe bwe, ariko habura iminsi mike umujyanama we abahamagara ababwira ko bitagikunze.

Yagize ati “Tiwa Savage twaravuganye yemera kuza dufata itariki ari nawe uyiduhaye kuko andi matariki y’andi twari twafashe ntabwo yayashoboraga…twe twashakaga ko bihura n’umunsi w’abagore we atubwira ko igihe ahari cyeretse dufashe itariki 04/03/2017.”

Mu biganiro bagiranye n’abajyanama ba Tiwa Savage n’uko igihe runaka umwanya nuboneka bashobora kongera gutegura igitaramo.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PRODUCER DAVID







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND