RFL
Kigali

Producer Trackslayer yateye ivi yambika impeta umukunzi we Nikuze barambanye

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:12/05/2019 0:56
0


Trackslayer yambitse impeta umukunzi we mu birori byabereye Bom Dia i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Ni ibirori byatangarijemo urugendo rushya n'umukunzi we warimo inshuti, abavandimwe n'abo mu muryango.



Nshuti Peter wamenyekanye ku izina ry'akazi Trackslayer, ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Gicurasi 2019 uyu mu Producer yambitse impeta umukunzi we Nikuze amusaba ko bazabana akaramata. INYARWANDA ifite amakuru yizewe ahamya ko Trackslayer yatangiye gukundana na Nikuze ubwo uyu mukobwa yari atangiye kwiga amashuri yisumbuye. Trackslayer nyuma yo gusubizwa Yego we n'umukuzi we bahishuye ko imyaka 10 ikabakabye batangiye urugendo rw'urukundo.


Trackslayer amaze igihe kinini mu batunganya umuziki (Producer) mu Rwanda. Ni umwe mu buzwiho ubuhanga mu gukora indirimbo ziri mu njyana ya HIP-HOP, gusa n'izindi njyana arazitunganya. Benshi mu bahanzi nyarwanda Trackslayer yakoreye bubatse amazina ndetse ibikorwa bye bizwi na benshi mu bahanzi yafashije kwisanga mu kibuga cy'umuziki.


Reba ikiganiro twigeze kugirana na Trackslayer ubwo twamusuraga muri Sitidiyo


Inkuru ya Janvier Iyamuremye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND