RFL
Kigali

Provis Bruce yakoranye indirimbo “Signal” n’Umunya-zambia Izrael Exile-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/07/2019 12:28
0


Umuhanzi ukomeye muri Africa by’umwihariko muri Zambia aho akomoka witwa Izrael Exile yakoranye indirimbo “Signal” n’umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki we muri Zambia ariwe Provis Bruce



Provis Bruce ni umuhanzi w’umunyarwanda ukora muzika mu njyana ya Hiphop na Rnb amaze kumenyekana cyane mu ndirimbo yagiye ashyira hanze nka “Cheza”, “Tingayambe”, “My Voice” n’izindi nyinshi.

Kuri ubu yakoranye indirimbo n’icyamamare muri Africa by’umwihariko muri Zambia mu gihugu cye aho afatwa nk’umuhanzi w’ibihe byose mu mu muziki wabo (Legend).

Mu ndirimbo nziza "Signal"; Provis Bruce na Izrael bayikoreye amashusho ari ku rwego rwiza akorwa n’umwe mu bakora amashusho bakomeye muri Zambia ariwe Jerry Fingers.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Provis Bruce yavuze ko yari asanzwe azi Izrael nk’umuhanzi ukomeye yumva ko bakoranye indirimbo byamufasha kugera kurundi rwego. Avuga ko iki gitekerezo cyakiriwe neza na Izrael.

Uyu muhanzi avuga ko mu myaka itanu yifuza gukorana n’abahanzi bakomeye ku isi ndetse nabo mu Rwanda. Ati “Mu myaka itanu iri imbere ndashaka kugera ku rwego rwa Afrika ajo nzaba nkorana n’abahanzi bakomeye muri Muzika yo muri Afurika.

“Gusa kandi ndigutekereza gukorana n’abahanzi b’iwacu mu Rwanda kuko n’imishinga y’indirimbo yaratangiye.”

Iyi ndirimbo “Signal” umuhanzi Provis Bruce ashyize hanze ije ikurikira indirimbo ye yise Cheza. Izrael aherutse gushyira hanze album yise "So Lucky" imwe muzaguzwe cyane yanakorewe muri Zambia. Izindi album ze nazo zikunzwe cyane ni "Siku Yelelo"; "Nkungulume" ndetse na “7 Days”.

Umuhanzi Provis Bruce yashyize ahagaragara indirimbo "Signal" yakoranye na Izrael Exile

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "SIGNAL" YA PROVIS BRUCE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND