RFL
Kigali

Queen Cha agiye kumurika Album ye ya mbere mu gitaramo azakora mu mpeshyi ya 2019

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/01/2019 12:12
0


Queen Cha umuhanzikazi w'imyaka 28 uri mu bubatse izina mu muziki wo mu Rwanda, agiye kumurika Album ye ya mbere nyuma y'imyaka myinshi akora umuziki ndetse anakora nyinshi mu ndirimbo zamamaye hano mu Rwanda. Album agiye kumurika zaba iriho indirimbo nshya yitegura gushyira hanze mu minsi micye iri imbere.



Queen Cha amazina ye nyakuri ni Mugemana Yvonne. Ni mwene Mugemana Charles na Nyiraneza Adeline. Yavutse ku itariki ya 5 Kamena 1991, avuka mu cyahoze ari Perefegitura Gitarama, ubu atuye Nyamirambo ho mu Mujyi wa Kigali. 

Yatangiye muri muzika afashwa na Riderman wari ufite inzu y’umuziki yitwaga Ibisumizi ndetse na mubyara we Safi Madiba. Yamenyekanye mu ndirimbo nka “Windekura;” “Umwe Rukumbi” ft Riderman; “Icyaha Ndacyemera”, “Winner” n'izindi zamamaye mu minsi micye ishize kugeza kuri 'Ntawe nkura' indirimbo aheruka gushyira hanze. 

Kuri ubu uyu muhanzikazi ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo ye nshya 'Mumparire' ariko nanone yanatangiye imyiteguro y'igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere agomba gukora mu mpeshyi y'uyu mwaka wa 2019. Nk'uko umuyobozi wa The Mane yabitangarije Inyarwanda.com, Queen Cha afite igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere ndetse byitezwe ko kizabera mu mujyi wa Kigali.

Queen Cha

Queen Cha agiye kumurika Album ye ya mbere nyuma y'imyaka itari mike atangiye umuziki

Umuyobozi wa The Mane isanzwe ifasha Queen Cha yatangarije umunyamakuru ko izina rya Album n'ibindi byinshi kuri iki gitaramo bazabitangaza mu minsi iri imbere cyane ko hari ibigishyirwa ku murongo. Icyakora yashimangiye ko iki gitaramo kigomba kuba cyane ko batangiye kugitekerezaho.

Queen Cha ni umwe mu bahanzi ba hano mu Rwanda bize bakarangiza kaminuza cyane ko yigiye amashuri abanza muri ESCAF (Ecole de Science Anglais Francais), Icyiciro Rusange cy’ayisumbuye acyigira muri GSNDL (Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes) Byimana, icyiciro gisoza ayisumbuye acyigira mu ishuri ry’Urwunge rw’amashuri yisumbuye rwa Butare. Yakurikiye ishami ry’Ibinyabuzima muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ari naho yasoreje icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

REBA HANO 'WINNER' YA QUEEN CHA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND