RFL
Kigali

Queen Cha wasohoye indirimbo ‘Question’ yavuze imihigo yesheje mu 2019 -YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/12/2019 10:39
0


Umuhanzikazi Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha, kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2019, yasohoye indirimbo nshya yise 'Question' ifite iminota ibiri n’amasegonda 56’.



Iyi ndirimbo 'Question’ yayanditse abifashijwemo n’umuhanzi Kenny Sol ndetse na Danny Vumbi. Bombi bahurije ku kwandika bavuga ku byiyumviro by’abantu babiri bakundana.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo ‘Question’ yakozwe na Producer Bob. Mu kiganiro na INYARWANDA, Queen Cha yavuze ko muri uyu mwaka wa 2019 tugana ku musoza intego yari yihaye yo gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye ndetse no kugaragara mu bitaramo bitandukanye yazigezeho.

Ati “Gahunda nari mfite ahanini kwari ugukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye ndetse no kugaragara mu bitaramo byinshi bitandukanye, kandi byose byabayeho urebye nabigezeho, ntakibazo.” Akomeza avuga ko hari imwe mu mitungo yagezeho atifuza kandi ko abishimira Imana.

Muri uyu mwaka wa 2019, Queen Cha yaririmbye mu ndirimbo ‘Bipapare’ y’abahanzi babarizwa muri ‘Label’ ya The Mane, yakoranye indirimbo ‘Agatoki ku kandi’ n’umuraperi Shizzo, ‘Twongere’ na Bruce Melodie, ‘I Promise’ na Social Mula n’izindi.

Yaririmbye kandi mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival, Izihirwe na Muzika n’ibindi.

Mu gihe abanyarwanda bitegura kwinjira mu mwaka mushya wa 2020 wari inzozi kuri benshi bumvaga ko uzagera hari intambwe ikomeye biteje mu buzima, Queen Cha we avuga ko atihaye intego mu buzima atumbiriye uyu mwaka ahubwo ko ‘ibyo nabaraga nabibaze na mbere hose'.

Yavuze ko mu mwaka wa 2020 azarushaho gushyira imbaraga mu bihangano akora ashingiye ku byo abafana bifuza.

Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe kinini mu muziki. Umwibuke mu ndirimbo nka ‘Umwe rukumbi’ yakoranye na Riderman wamufashije mu rugendo rw’umuziki, ‘Ca inkoni izamba’ yakoranye na Fireman, ‘Icyaha ndakemera’ n’izindi.

Queen Cha yasohoye indirimbo nshya yise 'Question'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA 'QUESTION' YA QUEE CHA


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND