RFL
Kigali

Queen Cha yataramiye Bauhaus Club Nyamirambo asoza abafana batabishaka-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/07/2019 17:22
0


Umuhanzikazi Mugemana Yvonne wiyise Queen Cha, yakoreye igitaramo gikomeye mu kabari kagezweho ka Bauhaus Club Nyamirambo asoza abafana bagishaka ko abataramira.



Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 05 Nyakanga 2019 rishyira ku wa Gatandatu, cyabereye Bauhaus Club iherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Muri iki gitaramo, uyu muhanzikazi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo yahereyeho agitangira urugendo rw’umuziki, ndetse n’izo aheruka gushyira hanze.

Yaririmbye indirimbo nka ‘Kizimyamoto’ yakoranye na Safi Madiba, ‘Isiri’, ‘Gentleman’, ‘I Promise’ aherutse gukorana na Social Mula, ‘Winner’ n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzikazi yasezeye ashima uko yakiriwe, akimara kuva ku rubyiniro yasabwe n’abafana benshi ko agaruka akaririmba indirimbo yahimbiye Rayon Sports yise ‘Aba-Rayon’ dore ko abafana b’iyi kipe bari benshi muri aka kabari.

Yagarutse yongera ubushyuhe mu bufana byatumye anyura benshi basohokeye Bauhaus Club Nyamirambo.

Queen Cha yataramiye abakunzi be basohokeye Bauhaus Club Nyamirambo

Queen Cha ni umwe mu bahanzi bahatanye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars inshuro nyinshi.

Yahatanye mu bihembo bya Salax Awards, akaba n’umwe mu bahanzi babarizwa muri label ya The Mane ahuriyemo na Safi Madiba, Marina Deborah na Jay Polly.

Uyu muhanzikazi aherutse kuririmba mu iserukiramuco rya ‘Iwacu muzika’ ryabereye mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin).

Bauhaus Bar ifite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi.

Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788816126.

Queen Cha yeretswe urukundo muri iki gitaramo

Uyu muhanzikazi yaririmbaga anabyina

Yishimiwe bikomeye n'abafana b'ikipe ya Rayon Sports

Yavuye ku rubyiniro benshi batabishaka

Uhereye i bumoso, Rwema Denis Umujyanama wa The Mane ari kumwe na Dj Theo

Anita Pendo yasusurukije benshi mu ijoro ryahariwe abakobwa

Yafashijwe kandi na Dj Fabiola

AMAFOTO: Regis Byiringiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND