RFL
Kigali

Racine na Passy bakoranye indirimbo ijomba ibikwasi abasore batewe gapapu mu rukundo -YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/07/2019 18:49
0


Umuraperi Racine na Passy wahoze mu itsinda rya TnP bahuje imbaraga mu ndirimbo bise ‘Yarakwibagiwe’ yumvikanamo amagambo akarishye ku musore wibutsa mugenzi we ko yamutwaye umukunzi kandi aho ari anezerewe.



Ni indirimbo itangira Racine asuhuza umusore yateye gapapu mu rukundo aho atangira agira ati “Hey Hello? Uraho Nshuti natwaye umukunzi?Ni umwamikazi Ibwami ntabwo yaje mu buhunzi. Maso ye akuzira nka ya mata y’umuyenzi Ntibakwibuka mubyeyi jya kwiyahuza amabyeri. Buri munsi ni Je t’aime nujya umukumbura umukunzi ujye unywa Coartem!” akomeza amwibutsa ibyiza bye ko ubu ari we uri kuryoherwa nabyo amuhamiriza ko ubu byarushijeho kuba byiza kuva yamumwambura.

Racine na Passy bahuje imbaraga bajomba ibikwasi abasore batewe gapapu mu rukundo

Mu nyikirizo mu ijwi rya Passy, agaruka ku guhamya ko uwo musore ubu akwiye kugendera kure uwo mukobwa na cyane ko aho yagiye atekanye. Mu kiganiro Racine yagiranye n’umunyamakuru wa INYARWANDA yamubwiye byinshi kuri iyi ndirimbo aho yagize ati “Iyi ndirimbo yitwa ‘Yarakwibagiwe’ kubera nashaka kubwira umuntu mba naratwaye umukunzi ko yamwibagiwe burundu. Ni inkuru nabwiwe n’umuntu w'inshuti ndayikuza, ni true story (inkuru mpamo) y’uwo muntu.”Racine yahishuye ko iyi ndirimbo ari inkuru mpamo yakuye ku nshuti ye

Ubwo umunyamakuru wa INYARWANDA yabazaga Racine impamvu yahisemo gukorana na Passy yasubije ko Passy acisha macye kandi Racine asanzwe ari umufana wa Paccy, rero kuri we gukorana n’umuntu afana kandi w’icyamamare ari iby’agaciro cyane.

Passy wahoze muri TnP ni umwe mu bo Racine ahamya ko ari ibihangange muri Muzika yishimiye gukorana nawe

Iyi ndirimbo imaze amezi 4 muri Studio, umuraperi Racine ahamya ko ari umwihariko byaba mu myandikire na cyane ko ivuga ku kintu kitavugwaho cyane kandi kibaho aho yabisobanuye muri ubu buryo ati “Agashya ka mbere kari muri iyi ndirimbo ni mu myandikire yayo ndetse ni ingingo idasanzwe iririmbwaho. Ikindi ni inyikirizo ya Passy iryoheye amatwi n’uburyo beat yayo twayihuje na Titanic”

Muri iyi ndirimbo basoza bagira bati “Wakinishije umutima we Yarakwibagiwe! Ntagishaka kukubona no kukumva, Yarakwibagiwe! Ubu atuye mu mutima wanjye disi umugendere kure ni uwanjye, Yarakwibagiwe!” 

Kanda hano wumve 'Yarakwibagiwe' iri kumwe na Lyrics Video zayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND