RFL
Kigali

Rayon Sports mu nzira zo gusezera ku gikombe cya shampiyona, nyuma yo gusubirwa na Sunrise iyisanze mu rugo - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/02/2020 17:59
1


Imbere y’imbaga y’abafana bari bitabiriye umukino w’umunsi wa 20 muri shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali kuri iki cyumweru, Sunrise Fc yongeye gutsinda Rayon Sports ku nshuro ya kabiri mu mwaka umwe ibitego 2-0.



Uyu mukino watangiye ukerereweho iminota ibiri ku gihe cyari cyateganyijwe, kuko watangiye saa 15h02’ mu gihe byari biteganyijwe ko utangira saa 15h00’. Ni umukino watangiye amakipe yombi ari ku rwego rumwe, ariko Rayon Sports itangirana amakosa mu bwugarizi bwayo.

Rayon Sports yinjiye muri uyu mukino ishaka kwihorera kubera ko mu mukino ubanza wabereye i Nyagatare, yari yababajwe na Sunrise yayitsinze ibitego 2-1.

Ikindi cyakomezaga uyu mukino ni uburyo aya makipe ahagaze ku rutonde rwa shampiyona ndetse n’imyubakire yayo. Sunrise ni ikipe ifite ubusatirizi bukomeye cyane muri uyu mwaka w’imikino mu gihe Rayon Sports nayo ari imwe mu makipe afite ubwugarizi buhagaze neza.

Rayon Sports yari imaze iminota itanu isatira izamu rya Sunrise igerageza uburyo bwo gufungura amazamu ariko ntibibakundire, abasore ba Sunrise babanyuze mu rihumye bapapura umupira Rayon Sports bawucomeka kwa Babuwa Samson ahita awusimbuka usanga Vedaste Niyibisi wari uhagaze wenyine, acunga uburyo Kimenyi yari ahagaze ahita uwutera mu nguni ya ruguru atsinda igitego cya mbere cya Sunrise ku munota wa 14.

Nyuma yo kwinjizwa igitego,  Rayon Sports yagerageje gukina neza isatira izamu rya Sunrise ariko ubwugarizi bukabyitwaramo neza.

Ku munota wa 19 abakinnyi ba Rayon Sports bazamukanye umupira bawucomekera Drissa Dagnogo, ubwugarizi bwa Sunrise bubanza gushidikanya bugira ngo yaraririye, bashiduka yageze mu rubuga rw’umunyezamu, maze myugariro Ayubu ahita amutega umusifuzi yemeza ko ari penaliti.

Penaliti yahawe Myugariro Herve Rugwiro, ayiteye umunyezamu wa Sunrise Nsabimana Jean de Dieu uzwi nka Shaulin umupira awukuramo ahushyira muri Corner.

Rayon Sports yakomeje gukina neza mu kibuga hagati, igerageza kugera kenshi imbere y’izamu rya Sunrise, ariko ibyo bakoze ntibitange umusaruro, iminota 45 y’igice cya mbere irangira Sunrise iyoboye ku ntsinzi y’igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sport isatira izamu rya Sunrise, binyuze kuri Yannick Bizimana, Drissa Dagnogo ndetse n’abakinnyi bakina ku mpande ariko umunyezamu Shaulin akomeza gutabara ikipe ye ababera ibamba.

Nyuma yo kubona ko ubusatirizi bwa Rayon Sports butari gukora neza kubera ko ikipe ya Sunrise yari yashyize imbaraga mu bwugarizi, Umutoza Kirasa Alain yashizemo abasore babiri basatira, aho Mugisha Gilbert yasimbuye Ciza Hussein, mu gihe Sugira Ernest yasimbuye Sekamana Maxime.

Moses Basena utoza ikipe ya Sunrise yakoze impinduka ashyira mu kibuga Ndatimana Robert, hasohoka Niyibizi Vedaste watsinze igitego cya mbere cya Sunrise.

Amakipe yombi yakomeje gukina acungana, dore ko Rayon Sports yakoraga ibishoboka byose kugira ngo yishyure ari nako Sunrise inyuzamo igasatira kugira ngo ishyiremo igitego cy’itandukaniro.

Ku munota wa 70 Sunrise yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Babuwa Samson wazamukanye umupira akarekura umuzinga w’ishoti mu izamu, Kimenyi akawukoraho ariko birangira ugiye mu izamu, nyuma yuko aba-rayon bari bakitotomba nyuma yuko Yannick Bizimana yari amaze kugwa mu rubuga rwumunyezamu rwa Sunrise ariko umusifuzi akemeza ko nta kosa ryabayeho.

Rayon Sports yagerageje gukora ibishoboka byose ngo yishyure ibitego yatsinzwe, ariko biranga aho byagaragaye ko abakinnyi bari bamaze gucika integer nyuma yo kwinjizwa ibitego bibiri, byanatumye iminota 90’ y’umukino irangira Sunrise yegukanye amanota atatu, ku ntsinzi y’ibitego 2-0.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Rayon Sports itakaza umwanya wa kabiri ijya ku wa Gatatu aho ifite amanota 41, aho irusha amanota 7 na APR FC ya mbere, ikarushwa amanota abiri na Police FC ya kabiri, mu giheSunrise FC yicaye ku mwanya wa 7 n’amanota 26.

Rayon Sports XI: Kimenyi Yves (GK.1), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga Alba 3, Rugwiro Herve 4, Kayumba Soter 15, Ally Niyonzima 28, Mugheni Kakule Fabrice 27, Cyiza Hussein Mugabo 10, Sekamana Maxime 24, Drissa Dagnogo 18, Bizimana Yannick 23.

Sunrise FC XI: Nsabimana Jean de Dieu Shaulin (GK30), Nzayisenga Jean d’Amour Mayor 22, Niyonshuti Gad Evra 3, Mushimiyimana Regis 4, Kyiza Ibrahim Ayubu 15, Uwambajima Leon Kawunga (C 6), Mugabo Emmy 11 , Babuwa Samson 17, Wangi Pius 19, Twagirimana Innocent Kavatari 8, Niyibizi Vedaste 10

Uko imikino y’umunsi wa 20 yagenze

Imikino yabaye ku wa Gatandatu Tariki 15 Gashyantare 2020

Mukura Victory Sports 1-0 Gasogi United

Heroes FC 1-3 Police FC

Etincelles FC 1-3 Bugesera FC

Gicumbi FC 1-3 Mukura VS

Imikino yabaye ku cyumweru Tariki 16 Gashyantare 2020

Rayon Sports 0-2 Sunrise FC

AS Muhanga 0-2 APR FC

Marines FC 1-2 AS Kigali FC

Musanze FC 1-1 Espoir FC


Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga


Abakinnyi 11 ba Sunrise Fc babanje mu kibuga


Drissa Dagnogo yagerageje ibishoboka byose ariko biranga


Dagnogo yakoreweho penaliti yahushijwe na Rugwiro


Vedaste na Babuwa nibo batsindiye Sunrise FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • j.bosco4 years ago
    reyon sport yagerageje uburyo bwose bushoboka biranga ndabo ntakuntu itagize pe!





Inyarwanda BACKGROUND