RFL
Kigali

Rayon Sports yaciye amarenga ko ishobora kwisubiza rutahizamu w'umurundi yari yaratije Bugesera FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/11/2020 13:10
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ugushyingo 2020, Rayon Sports yazindutse yandikira ikipe ya Bugesera FC iyisaba kwishyura amafaranga bagomba rutahizamu yayitije Nihoreho Arsene bitashoboka bakamwisubiza, agasanga abandi mu myitozo ya Rayon Sports.



Muri Kamena 2020, Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w'umurundi, Nihoreho Arsene, wari watsinze ibitego 17 mu mwaka w’imikino wa 2019/20 muri Primus League, ndetse anasoza mu bakinnyi batatu batsinde ibitego byinshi muri Shampiyona y'u Burundi.

Bitewe n'umubare w'abanyamahanga wari ugiye kuba mwinshi, byatumye uyu mukinnyi atizwa muri Bugesera umwaka umwe, ariko amakipe yombi agirana amasezerano y'ibyo agomba guha uyu mukinnyi.

Bivugwa ko Arsene yaguzwe miliyoni 7, Rayon Sports ikaba yari yarishyuye 4 bamusigayemo 3. Impande zombi zari zumvikanye ko hari ibyo Bugesera FC izaha umukinnyi birimo miliyoni 1 Frw kugira ngo imufashe gutangira akazi.

Muri iyi baruwa yasinyweho na perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele, Yagize ati “Tunejejwe no kubandikira iyi baruwa tugira ngo tubasabe ko niba ibyo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwabasabye bitarubahirijwe, umukinnyi wacu yahita aza kwitoreza muri Rayon Sports kugira ngo tubashe gukemura ibibazo arimo kutugaragariza”.

Hashize iminsi bivugwa ko umutoza Bukasa atishimiye urwego rwa bamwe muri ba rutahizamu bayo, bityo akaba ariyo mpamvu ishaka kugarura Arsene kugira ngo atangirane imyitozo muri Rayon Sports, azifashishwe mu mwaka utaha w'imikino uzatangira ku wa Gatanu tariki ya 04 Ukuboza 2020.

Ibaruwa ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye Bugesera FC

Arsene Nihoreho ashobora kugaruka muri Rayon Sports avuye muri Bugesera FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND