RFL
Kigali

Rayon Sports yateye utwatsi ubusabe bwa Yanga na Simba zo muri Tanzania

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/08/2020 15:11
0


Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gutangaza ko butakitabiriye ubutumire bwa Yanga Africans na Simba SC, zari zifuje gukina n’iyi kipe y’ubukombe muri aka karere mu mikino ya gicuti ibanziriza shampiyona ya Tanzania.



Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo byamenyekanye ko amakipe abiri akomeye muri Tanzania yatumiye Rayon Sports mu mikino ya gicuti yo kwizihiza iminsi yabo, inategura shampiyona, bakaba bari banemereye amadolari 500 kuri buri mukinnyi wa Rayon Sports.

Simba SC itegura umukino ukinwa ku munsi wa 'Simba Day' yari yasabye Rayon Sports umukino wa gicuti ndetse ikanahabwa amadolari 500 kuri buri mukinnyi, ariko Rayon Sports yavuze ko itazaboneka ihita isimburwa na Vital'O yo mu Burundi mu mukino uteganyijwe kuba tariki 22 Kanama.

Yanga Africans yari yasabye Rayon Sports kuzitabira umukino usoza icyumweru ngarukamwaka cya 'Wiki ya Wanaichi' aho iyi kipe yari yemeye guha Rayon Sports 10% by'amafaranga yari kwishyurwa n'abafana hiyongereyeho amafaranga yo kwishyurira abakinnyi akato ubwo bari kuzaba bagarutse mu Rwanda.

Aganira na Radio 10 umuvugizi wa Rayon sports Jean Paul Nkurunziza yatangaje ko bamaze guhakanira  Simba SC na Yanga bababwira ko batazaboneka kubera ko Minisiteri ya Siporo yahagaritse ibikorwa by'imikino mu Rwanda.

Yagize ati "Ntabwo tuzajya yo kuko hidagadura umuntu ufite amagara mazima, murabizi ko Minisiteri ya Siporo yahagaritse imikino mpuzamahanga rero ntirayisubukura, tugomba kubahiriza gahunda n’ingamba zashyizweho mu rwego rwo kurwanya coronavirus".

Mu ibaruwa Rayonn Sports yandikiye Yanga Africans, yayibwiye ko bitazashoboka, bituma isimbuzwa Aigle Noir y' i Burundi mu mukino uzaba tariki 29 Kanama 2020 kuri Benjamin Mkapa Stadium iherereye i Dar Es Salaam.

Rayon Sports yamaze guhakanira Yanga na Simba izibwira ko itazitabira ubutumira





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND