RFL
Kigali

Rayon Sports yatsikiriye i Rusizi, Etoile de l’Est ikura amanota atatu kuri Gasogi United

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/12/2021 18:48
0


Mu mukino utari woroshye na gato, Rayon Sports yahushije penaliti byayinaniye gukura amanota atatu i Rusizi nyuma yo kunganya na Espoir FC ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa gatandatu muri shampiyona y’u Rwanda, mu gihe Etoile de l’Est ya Camarade yakuye amanota atatu mbumbe kuri Gasogi.



Rayon Sports yaherukaga gutsinda Etoile de l’Est igitego 1-0 mu mukino utaravuzweho rumwe, yagowe cyane na Espoir FC yari imbere y’abafana bayo gusa ibasha kwihagararaho ihakura inota rimwe ryatumye irara ku mwanya wa gatatu.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 23 ku gitego cyatsinzwe na Esombe Willy Onana ariko ntibyatinze kuko ku munota wa 32, Muhoozi Fred yahise yishyura iki gitego.

Espoir FC yari yariye karungu, yatsinze igitego cya kabiri mu minota 5 ya nyuma y’igice cya mbere na none gitsinzwe na Muhoozi Fred ku ishoti rikomeye yateye Bashunga Abouba agerageza gukuramo uwo mupira ariko biranga, amakipe ajya kuruhuka iyi kipe y’i Rusizi iyoboye umukino.

Igice cya kabiri cyatangiye Espoir ishaka igitego cya gatatu ariko Rayon Sports nk’ikipe nkuru igerageza inzira zose zishoboka kugira ngo idatakaza umukino wa kabiri muri shampiyona.

Myugariro Niyigena Clement niwe wishyuriye Rayon Sports igitego mu gice cya kabiri, ikipe isubirana morale yo gushaka igitego cy'intsinzi ariko biranga.

Espoir FC yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya gatatu ubwo yabonaga penaliti mu minota 10 ya nyuma y’umukino, ihabwa Driss Dagnogo wayiteye nabi umunyezamu Bashunga Abouba ayikuramo, asonzemo umupira ujya hanze.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi aguye miswi 2-2, bituma Rayon Sports igira amanota 11 ku mwanya wa gatatu, mu gihe Espoir FC yagize amanota 9 ku mwanya wa 8.

Undi mukino wagaragayemo gutungurana, wahuje Etoile de l’Est na Gasogi United, ukaba warangiye Etoile de l’Est y’i Ngoma icyuye amanota atatu yose nyuma yo gutsinda Gasogi igitego 1-0 cyatsinzwe na Nwosu Samuel.

Uyu ubaye umukino wa kabiri Etoile de l’Est itsinze muri shampiyona nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 4.

Gutsinda uyu mukino byatumye Etoile de l’Est izamuka ku rutonde rwa shampiyona aho yagize amanota 6, ikaba yicaye ku mwanya wa 10.

Kiyovu Sports yasuye Etincelles iyitsinda ibitego 2-0 byatsinzwe na Bigirimana Abedi na Ngendahimana Eric.

Police FC yatsinze Marines FC igitego 1-0 cya Hakizimana Muhadjiri.

AS Kigali yagumye ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 14, nyuma yo gutsindira Gicumbi FC iwayo ibitego 2-1 bya Niyibizi Ramadhan na Sugira Ernest.

Rutsiro FC, Mukura VS, Etincelles na Gorilla niyo makipe ataratsinda umukino n’umwe muri shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka.

Uko imikino yose yagenze:

Gicumbi FC 1-2 AS KIGALI

Etincelles 0-2 KIYOVU SPORTS

ESPOIR FC 2-2 RAYON SPORTS

Etoile 1-0 Gasogi United

Bugesera 0-0 Rutsiro FC

Police FC 1-0 Marines FC

Rayon Sports yanganyirije i Rusizi na Espoir 2-2

Etoile de l'Est yatsinze Gasogi United 1-0

Ku mukino Gasogi yatsinzwe KNC yagaragaye ku kibuga cy'i Ngoma ateruye igipupe cy'igisamagwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND