RFL
Kigali

Rayon Sports yihimuye kuri AS Kigali, Kiyovu ikura amanota atatu mu biganza bya Mukura

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/12/2021 17:53
0


Nyuma yo gutakaza amanota atatu ku bakeba babiri bahataniye igikombe cya shampiyona uyu mwaka, Rayon Sports yanze agasuzuguro yihimura kuri AS Kigali nayo bahataniye igikombe iyitsinda ibitego 2-1, mu gihe Mukura yirangayeho mu minota 45 y’igice cya kabiri igatakaza amanota atatu yasoje igice cya mbere ifite mu biganza imbere ya Kiyovu.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ukuboza 2021, ku bibuga bitandukanye hakomezaga imikino y’umunsi wa Cyenda muri shampiyona y’u Rwanda 2021-22, aho amakipe amwe yatunguwe agatakaza amanota atatu andi akihorera.

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yakinaga na AS Kigali mu mukino ukomeye amakipe yombi ahataniye igikombe cy’uyu mwaka yashakagamo amanota atatu.

Uyu mukino kandi wanakomezwaga n’umusaruro Rayon Sports yaherukaga kubona ku makipe abiri bahataniye igikombe cya shampiyona, ariyo APR FC na Kiyovu Sport, yombi yatsinze Rayon ibintu byababaje abakunzi b’iyi kipe.


Rayon Sports yasabwaga kudakora ikosa na rimwe ryo gutsindwa na AS Kigali, yinjiye neza mu mukino hakiri kare ibona ibitego bibiri, harimo icyatsinzwe na Rharb Youssef ku munota wa 8’, mu gihe nyuma y’umunota umwe gusa Manace Mutatu yatsindiye Rayon igitego cya kabiri.

Rayon Sports yayoboye iminota 45 y’igice cya mbere, ntiyagira ikindi gitego yinjiza ariko nayo ntiyagira icyo yinjizwa.

AS Kigali yagarutse mu gice cya kabiri yariye karungu ishaka kwishyura, biza kuyihira ku munota wa 60, ubwo Bishira Latif yishuraga igitego kimwe muri bibiri bari batsinzwe mu gice cya mbere.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ashaka gutsinda ariko iminota 90 y’umukino irangira Rayon Sports yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 2-1.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 15 mu mikino 9, ikaba iri ku mwanya wa kane ku rutonde rusange.

Undi mukino utari woroshye na gato, wahuje Mukura na Kiyovu Sport, maze Mukura itsindwa ibitego 2-1 itakaza amanota atatu.


Mukura yari yatangiye neza umukino, inayobora igice cya mbere cyose ku gitego cyatsinzwe na Opoku.

Mu gice cya kabiri, Kiyovu yaje yariye karungu maze isatira izamu rya Mukura karahava, yishyura igitego ndetse inashyiramo icy’intsinzi cyayihesheje amanota atatu.

Ibitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Ngendahimana Eric ndetse na Bigirimana Abedi.

Gutsinda uyu mukino byatumye Kiyovu Sport ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 20 mu mikino 9.


Undi mukino wakinnwe, wahuje APR FC na Marines FC, urangira ku ntsinzi ya APR FC y’ibitego 2-1, ibitego bya APR FC byatsinzwe na Mugunga Yves na Bizimana Yannick, mu gihe Marines yatsindiwe na Ishimwe Fiston.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 16 mu mikino 6 imaze gukina muri shampiyona y’u Rwanda 2021-22.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND