Umuhanzi Raymond Shaban Mwakyusa [Rayvanny] uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Mi Amor’ yahuriyemo na Jerónimo Insrael Alfineteri [Girlson Insrael] yumvikanamo umurishyo ujya kumera nk'uwa ‘Fou De Toi’ y’abahanzi nyarwanda, yiyambaje ubwiza bw’abarimo Miss Muheto na Shaddyboo.
Ku wa 03 Gicurasi 2024 ni bwo Rayvanny yashyize hanze mu buryo bw’amajwi indirimbo igaragaramo ikizungerezi cy’umunya-Ethiopia, akaba yarayihuriyemo n’umunya-Angola, Insrael.
Iyi ndirimbo uyumvise ukayisubiramo, wumva ko hari uburyo ifite umujyo umwe n’uwa Fou De Toi ya Element, Bruce Melodie na Ross Kana cyane mu nyikirizo yayo wumva neza bisa.
Kuri
ubu rero, uyu muhanzi yatangiye kwifashisha uburanga bw’abakobwa batandukanye
bakomoka mu bihugu byo hirya no hino ku isi, mu kurushaho kumenyekanisha
indirimbo ye nshya.
Rayvanny yiyambaje amashusho ya Nyampinga w'u Rwanda wambaye ikamba, Miss Nshuti Muheto Divine na Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie bafashe mu rwego rwo kwamamaza ikinyamakuru 'Sens Magazine,' ndetse na Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo, yamamaza indirimbo ye 'Mi Amor' imaze iminsi ine hanze.
Mu bindi bizungerezi yitabaje harimo ikizungerezi Jackie Appiah wo muri Ghana, umuhanzikazi Shenseaa wo muri Jamaica, umunyamideli Kylie Jenner, umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika y'epfo, Wema Sepetu;
Hamissa Mobetto, umuhanzikazi Ayra Starr wo muri Nigeria, Miss Globe Africa 2020 ukomoka mu Burundi uzwi nka Irytina Da Queen, rwiyemezamirimo Zari Hassa, Ambasaderi Didi Stone wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Tanasha Donna n'abandi.
TANGA IGITECYEREZO