RFL
Kigali

RGB yemeje Sadate nk'umuyobozi wa Rayon Sports, Ngarambe asabwa kutivanga mu miyoborere

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/05/2020 8:34
0


Urwego rw’igihugu Rushinzwe Imiyoborere RGB rwemeje ko Munyakazi Sadate ari we muyobozi wa Rayon Sports mu buryo bwemewe n’amategeko, ruha gasopo Ngarambe Charles ko nta burenganzira afite bwo kweguza Sadate runamubuza kongera kwivanga mu miyoborere y’iyi kipe.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2020, nibwo habaye inama yahuje urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, yari igamije kwemeza umuyobozi wa Rayon Sports FC mu buryo bwemewe n’amategeko, cyane cyane ko iyi kipe imaze iminsi uruhande rwa Ngarambe ruvuga ko mu mategeko ari rwo rufite ububasha bwose ko Sadate ntacyo avuze.

Tariki ya 14 Gicurasi 2020 nibwo Ngarambe Charles yandikiye RGB avuga ko ari we Muyobozi uhagarariye Umuryango (Association) Rayon Sports mu mategeko bityo inyandiko zisinywaho n’Umuyobozi wa Rayon Sports FC (Munyakazi Sadate) mu izina ry’Umuryango, zitahabwa agaciro.

Ku wa 22 z’uku kwezi, Munyakazi Sadate na we yandikiye uru rwego, avuga ko ari we muyobozi wemewe mu mategeko kuko urwego Ngarambe Charles avuga ko ayoboye, rutakiri muri Rayon Sports kuva tariki ya 22 Ukwakira 2017.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports yari yatangaje ko Munyakazi Sadate na Komite Nyobozi ayoboye, bahagaritswe kubera amakosa bakoze mu buyobozi bamazeho amezi 10, ndetse basimbuzwa abagabo barindwi bari mu Kanama Ngishwanama.

Ku wa Gatanu, tariki 29 Gicurasi 2020, nibwo byamenyekanye ko RGB yanzuye ko Munyakazi Sadate ari we uhagarariye Rayon Sports mu mategeko.

Nyuma y’ibi kandi, Munyakazi Sadate yahawe iminsi 30 yo kuvugurura amategeko shingiro y’iyi kipe ya rubanda imaze iminsi mu bibazo by’amakimbirane ya hato na hato, byanayikomye mu nkokora itakaza abakinnyi benshi bayo bakomeye ndetse ikoma mu nkokora ibiganiro n’abaterankunga.


RGB yemeje Sadate Munyakazi nk'umuyobozi uhagarariye Rayon Sports mu mategeko


Ngarambe Charles yahawe gasopo yo kongera kwivanga mu miyoborere y'ikipe ya Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND