RFL
Kigali

VIDEO: RIB yahagaritse ubutekamutwe kuri Kigali Convention Centre, imvururu zari zatangiye kuvuka, ngo hari n'abari baturutse muri Congo baje mu nama

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/06/2019 14:06
4


Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abateguye igikorwa cy’ubutekamutwe cyari cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu biganjemo urubyiruko. Iki gikorwa cyiswe Wealth Fitness Event, benshi bakaba bari bitabiriye kubera insimburamubyizi ya 197$ bari bijejwe.



Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, RIB yatangaje ko yataye muri yombi abateguye iki gikorwa, ndetse kuri Kigali Convention Centre aho iki gikorwa cyari giteganyijwe kubera, RIB yahageze iha ubutumwa abari bakuruwe n’ubu butekamutwe. Uretse RIB, Minisitiri wa MINIYOUTH Rosemary Mbabazi nawe yari ahari.

Mbere y’uko iyi nama iba, INYARWANDA yari yakoze inkuru ivuga ko abazitabira iyi nama bafite impungenge biturutse ku kuba bari batangiye gusabwa kugura imyanya yo kwicaramo. Mu butumwa batangaga, abateguye iki gikorwa, bavugaga ko ubumenyi abazitabira iyi nama bazahabwa ari bwo buhwanye n’amadolari 197, naho uwemeye kumara umunsi wose muri iki gikorwa nawe agahabwa amadolari 197 y’agashimwe (bonus).

Ubwo twageraga kuri Kigali Convention Centre, hari abantu benshi, yaba hanze y'amarembo, imbere ukimara kwinjira ndetse n'imbere mu nyubako nyir'izina harimo abantu. Kwiyandikisha byakorerwaga imbere y'icyumba cy'inama, byakorwaga mu byiciro bitandukanye kuko hari abiyandikishaga kuri 4500 Frw, abandi 13,500 Frw ndetse na 23,500 Frw. Hari abantu baturutse mu bice byose by'igihugu ndetse umwe mu baganiriye na INYARWANDA  yatubwiye ko hari n'abantu baje muri iyi nama bavuye muri Congo, amakuru y'iyi nama batangarije INYARWANDA ko bayakuye ahantu hatandukanye cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.



Abantu bari benshi cyane kuri Kigali Convention Centre

Icyateye urujijo abantu bagatangira gutekereza ko batekewe imitwe, ngo harimo kuba email yabandikiraga bitarashobokaga ko umuntu yayandikira, ndetse ngo na nimero bahawe yo koherezaho amafaranga bakoresheje mobile money, ntiyacagamo, cyangwa yacamo ntihagire uwitaba. Hari abari bamaze kwishyura, bakabura uko binjira kuko babwirwaga ko ahabera inama huzuye, ariko babaza abamaze kugeramo imbere, bakababwira ko nabo bategereje gusa nta wubaha amahugurwa uhari. N'ubwo babwirwaga ko imbere huzuye, abishyuzaga bo bakomeje kwakira abantu bakabaha inyemezabwishyu yanditswe ku rupapuro rusanzwe baciye mu ikaye.


Lisiti zashiraga bakora izindi buri kanya kubera ubwinshi bw'abantu


Iyi niyo tike umuntu yerekanaga ngo yemererwe kwinjira

Tumaze kwinjira imbere, twaganirije umwe mu bantu bari bitabiriye, uvuga ko ari umushoramari, atubwira ko yari aje kwiyungura ubumenyi, ndetse ngo si n'ubwa mbere inama nk'iyi ibaye, ngo umwaka ushize nabwo yabereye muri Milles Collines babona amahugurwa. Avuga ko yari abizi neza ko atari bwishyurwe ngo kuko yari azi neza ko amahugurwa ari buhabwe, ariyo afite agaciro ka 197$. Avuga ko atekereza ko impamvu iyi nama yishyuje abashaka kuyitabira, mu rwego rwo kugabanya umubare w'abantu bayijyamo.

Aho abantu bishyuriraga naho, habereye imvururu nyuma y'uko Rugamba Michel, umwe mu bishyuye akoresheje interineti yangiwe kwinjira kuko atari ku rutonde. Abonye bimeze bityo, yongeye kwishyurira no ku muryango ariko n'ubundi bamwangira kwinjira bamubwira ko imbere huzuye. Niko guhita afata telefoni y'uwari arimo yishyuza, amusaba ko abanza kumusubiza amafaranga ye, kimwe n'abandi bose bangiwe kandi barishyuye. Uwo wishyuzaga abonye bikomeye, yahisemo gucika arigendera gusa RIB iza kumufata.


Rugamba Michel aganira na INYARWANDA


Mu butumwa yahaye ibihumbi by’abitabiriye iyi nama y’ubutekamutwe, Minisitiri Rosemary yagize ati “Abanyeshuri bataye amashuri. Nta muntu ugufitiye impuhwe kuruta igihugu cyawe n'umubyeyi wawe. Ni gute umuntu ajya kuguha amafranga akakwaka amafranga? Ibyabaye byose ni ubutekamitwe. RIB hari uko igiye kubigenza, igihugu kiba kiri maso ntabwo twakwemera ko abana b'u Rwanda bibwa tureba. Ntidukunde gukira tutabiruhiye. Iby'abapfu biribwa n'abapfumu. Mwitonde mushishoze. Utwo mufite duke ntitugende, mube maso. Ntituzongere gushukwa n'abashaka gukira vuba ngo badutware duke dufite. Ntihakagire ukwaka amafranga mbere yo kuguha serivise. Igihugu cyacu nticyakwihanganira abatekamitwe.”


Rosemary Mbabazi aganiriza abari bitabiriye iki gikorwa cy'ubutekamutwe

Colonel Jeannot Ruhunga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RIB yaburiye abantu abasaba kwitonda cyane kuko ubutekamitwe butagira inzira imwe ndetse ko kuba byari bigiye kubera muri KCC bitakabaye impamvu yo kumva ko byizewe. Yagize ati “Ni mwebwe mwatanze amafaranga yanyu, muyaha abatekamitwe, ni namwe mudushyize mu bibazo...Twicaye aha mutaturegeye. Nta wabibashoyemo, mutuze. Tugiye gushaka icyo twakora kuko byari kuri Internet nyine. Ibyo mwakoze ntibyari ukuri.”


Colonel Jeannot Ruhunga yaburiye abanyarwanda abasaba kwitondera abatekamitwe

Yanenze kandi Kigali Convention Centre kuba itaramenyesheje inzego bireba iby’iyi nama idasobanutse gusa yizeza abantu ko bagiye gufashwa kugaruza amafaranga yabo. Ati  “Umuntu wese wagize uruhare muri iki gikorwa araza kubibazwa. Gusa mwe mube abanyabwenge cyane. Ibindi mubiturekere. Ikibazo cy'abatanze amafaranga, abayatanze kuri Mobile Money twayahagaritse. Abayatangiye hano, uwo mwayahaye turamufite. Abayatanze Online nayo twabifashe. Buri muntu aho yaturutse nta kuvunda, RIB ifite aho yaturutse. Biri mu buryo, abayatanze biyandikishije amazina yabo arahari. Abayatanze batiyandikishije byo biraza kutugora. Abafite ikigaragaza ko bayatanze bizagaragara. Compte z'abahabwaga amafaranga zose turazifite ubu.”

Buri muntu yasabwe kuzajya kuri sitasiyo ya RIB imwegereye akajya abaza aho bigeze. Abari bahari babwiwe ko gushaka ubumenyi atari bibi ariko ko bakwiye no gushishoza, dore ko uko Leta ifata ingamba zo kurwanya abatekamitwe, ari ko nabo bashaka uburyo bwo gukomeza kwiba abantu. Bijeje abanyarwanda kandi ko bakomeza gushyira ingufu mu kubarinda ibikorwa nk’ibi.

Andi mafoto:




Abenshi biganjemo urubyiruko batangiye gushoberwa bakigera kuri KCC




DIP Namuhoranye Felix


REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABITABIRIYE IYI NAMA YATEGUWE N'ABATEKAMITWE


REBA HANO IKIGANIRO RIB,POLISI NA MINISPOC BAGIRANYE N'ABATEKEWE IMITWE


AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne (Inyarwanda.com)

VIDEO: Eric Niyonkuru & Kawera Jeannette (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dsp4 years ago
    inzanga zirgwira kabisa, umuntu aguha inoti z ubuntu ate, na leta ntirahamagara umuntu ngo imuhe inoti atakoreye kandi ariyo mubyeyi w abaturage bose.
  • Titi4 years ago
    Nshoboye kubonamo ibintu byinshi: 1. Abantu benshi bakunda ibyubusa. 2. Urubyiruko rurasinziriye icyaza cyose cya bashuka nta gutekereza gutyaye. 3. Cyangwa se ubushomeri nibwinshi bikabije kuburyo ministeri bireba zikwiye kugira icyo zikora! Ibikorwa bifatika. 4. Ubunebwe/gufunga mumutwe.
  • umufasha4 years ago
    Rugamba Michel ndakwemeye,iyutabakanga se mwari kumenya ibyaribyo,naho ababaseka bo wasanga baranatuburiwe ibirenze ibi,none se wabona ko arubutekamutwe gute. nabonye hariho impapuro zerekana aho inama ibera,none se manager atanga Salle de conference itishyuye,yewe nimwicecekere ubwo niba ari imitwe yakozwe nabakozi ba kcc kuko inama yari iteguwe uko bigaragara
  • Iyakare jean paul4 years ago
    Ndakeka ariyompamvu reta yatekereje ikanareba kure igashyiriho urwego nka RIB kugirango inabashe gukumira ibyaha nkibi kuko ukodutera imbere harinabenshi bashaka indimitwe yokubona amafr,so rero icyombona nuko nabo bakwiye kongera ubumenyi nogukumira ahokuza byarangiye kuko inyubako yigihugu nkiyi ntiyakabaye ikinishwa akagene nkaka





Inyarwanda BACKGROUND