RFL
Kigali

RIB yatangije iperereza ku bibazo by'inyerezwa ry’umutungo na ruswa bivugwa muri Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/05/2020 8:45
0


Mu ibaruwa Sadate Munyakazi aherutse kwandikira Perezida wa Repubulika amusaba ubufasha mu gukemura ibibazo biri muri Rayon Sports, yamugaragarije ko abahoze bayobora iyi kipe banyereje amafaranga angana na Miliyari y’amanyarwanda ndetse ko iyi kipe yanagiye itanga ruswa mu bihe bitandukanye ku basifuzi.



Nyuma y’uko Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha ‘ RIB’  rumenyeshejwe ibi bibazo, nk’urwego rukemura uburiganya aho buva bukagera, rwabafashe umwanzuro wo kwinjira mu iperereza ryimbitse kugira ngo uhamwa n’icyaha abiryozwe.

RIB yemeye ko bitarambiranye bagomba gutangira gukora iperereza kuri ruswa ndetse n’inyerezwa ry’umutungo bivugwa muri Rayon Sports nk’uko Munyakazi Sadate yabigaragaje mu ibaruwa yandikiye perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Ibi byemejwe n’umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza mu kiganiro yagiranye na The New Times.

Yagize ati “We ubwe (Munyakazi) yasabye ko hakorwa iperereza ku mafaranga yatikiriye muri ruswa zagiye zitangwa n’abahoze bayobora Rayon Sports. Tugiye kubikoraho iperereza”.

Munyakazi Sadate yemeza ko hafi miliyari y’amafaranga y’u Rwanda yanyerejwe andi agatangwa muri ruswa zahawe abasifuzi  kuva mu 2014 kugeza mu 2019, ubwo yatorwaga nk’umuyobozi mukuru w’iyi kipe agasanga ibintu byarazambye .

Ku wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020 ni bwo Munyakazi Sadate uyobora  Rayon Sports yandikiye Perezida Paul Kagame ibaruwa ndende amusobanurira ibibazo biri muri iyi kipe ndetse anavuga bimwe abantu batari bazi byayigaragayemo mu myaka yashize.

Muri iyi baruwa ifite amapaji ane, Munyakazi Sadate agaragaza ko ibibazo biri muri Rayon Sports ahanini biterwa n’abahoze bayobora iyi kipe, aho abashinja kuba baranyereje umutungo, bigatuma batifuza ko we ashyira ahagaragara ibyagiye biba mu myaka yashize.

Hagaragaramo kandi ko mu mwaka wa 2015, ikipe ya Rayon Sports yaba yaratanze ruswa mu basifuzi, ndetse akanerekana ko raporo y’abagenzuzi b’imari igaragaza ko mu myaka ishize muri Rayon Sports habayemo kunyereza amafaranga asaga Miliyari y’u Rwanda.


Munyakazi Sadate aherutse gutangaza ko abayoboye Rayon Sports mu myaka yashize banyereje hafi Miliyari y'amanyarwanda banatanga za ruswa


Rayon Sports ntiri mu bihe byiza muri iki gihe ivugwamo ibibazo 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND