RFL
Kigali

Rich Malik watangiye muzika asubiramo indirimbo z’ibyamamare yasohoye indirimbo yise “Wowe Gusa”-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/09/2019 11:45
7


Nyuma yo kumara igihe kitari gito muri Muzika, ari umucuranzi ndetse akaba n’umuririmbyi akabikora asubiramo indirimbo z’ibyamamare ku isi ndetse abakunda muzika y’umwimerere bakanyurwa, kuri ubu Rich Malik yaciye undi muvuno wo gutangira nawe gushyira hanze ibihangano bye.



Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo yise “Lucky” ndetse amashusho yayo nayo ahita anasohoka. Nyuma y’ukwezi kumwe gusa ahise ashyira ahagaragara indi ndirimbo nshya yise “ wowe Gusa”. Iyi  ndirimbo yakozwe na Producer Sano Patrick uzwi nka “Panda Pro” ukorera mu nzu itunganya muzika ya Uno Records.

Rick Malik abarizwa muri kompanyi The Effects Entertainment imufasha mu bikorwa bye by’umuziki. Ubuyobozi bw’iyi kompanyi buvuga ko biteguye gukomeza gushyira hanze ibihangano bishya byo kumva no kureba. Rick Malik avuga ko mu minsi ya vuba ari bwo ashyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo nshya yise “Wowe Gusa”.

Ati” Nk’uko n’ubundi byagenze mu byumweru bike bishize njya gushyira hanze indirimbo ya mbere “ Lucky” n’ubu niko bizagenda mu minsi mike nzashyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo kuko kugeza ubu Producer Mariva ari kuyanononsora.”

Rich malik ubusanzwe amazina ye bwite witwa Richard Mugisha, avuga ko yafashe umwanzuro wo gushyira hanze indirimbo buri kwezi kugira ngo mu Ukuboza azabe afite album y’indirimbo yuzuye.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "WOWE GUSA" YA RICH MALIK






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Stanny4 years ago
    Rich rich welcome wowe na manager wawe MUDENGE Ntacyiza mbaziho usibye kwambura . umuntu wambura umuntu wamukoreye SONG COVER we kweli?????
  • Ndahigwa Theogene 4 years ago
    Uyu muhungu afite impano yokuririmba nogukora muzika nziza turagushyigikiye urumuntu w'umugabo komereza ago!!
  • muhirwa Canisius4 years ago
    buriya rero reka mbabwire, muzika ni nk'umupira, ikibuga ntikibeshya, izi mpano nshya ziraza kubiza icyuya aba bantu birirwaga batubeshya ngo barararirimba, courage musore, iyi ndirimbo yawe ni sawa cyane
  • lulu Mariza4 years ago
    wow, ijwi ryiza, kwambara neza, ....nakorane collabo na Rider Man bose ni aba beaugard byabz ari sawa
  • yussuf Habarugira4 years ago
    nyamara impano zirahari mwa bantu mwe, iyi hari uyishidikanyaho? Fil Peter na Uncle Austine, murongera ngo muzane ibintu by'uko umuziki ari akazu?
  • Mucyo Claude4 years ago
    courage musore, ko numva akaze wana? afite na swaggz za hatari kabisa,
  • Bonny Nsanzimfura4 years ago
    Ohooooo, from day one nari nzi ko uyu muhungu azatera imbere, urumva iyi ndirkmbk ukuntu ari umuti di? bravo inyarwanda, mu gukomeza gufasha abashoboye





Inyarwanda BACKGROUND