Umuhanzi wamenyekanye mu muziki ku mazina ya Ricky Password, yatangaje ko yamaze gufungura studio y’umuziki yise “Ricky Music”, kandi ko yasinyishije Piano The Grooveman nka Producer wa mbere uzajya ukorera muri iyi studio.
Gutangiza
studio ni kimwe mu byo Ricky Password yifuzaga mu rugendo rw’umuziki we. Ni
igitecyerezo yagize nyuma yo kubona uburyo yagiye agorwa no gukorera indirimbo
zinyuranye muri studio nyinshi, ntazibonere igihe nk’uko aba abishaka.
Ati “Nyuma
y’igihe kinini mbyifuza ubu nabashije gufungura studio yanjye y’umuziki. Navuga
ko ari icyiciro cya mbere ntangije, kuko nshaka no kujya nkora ibijyanye no
gutunganya amashusho y’indirimbo cyangwa ibindi bikorwa, kureberera inyungu z’abahanzi
ndetse n’ibindi bijyanye n’umuziki muri rusange.”
Ni studio
avuga ko irimo ibikoresho byose nkenerwa bizafasha umuziki ndetse na Studio
gutanga ibikenewe ku isiko ry’umuziki. Yavuze ko akimara gushinga iyi studio,
yatekereje Producer wihariye bazakorana by’igihe kirekire, atekereza kuri Piano
the Groove man.
Mu kiganiro
na InyaRwanda, Ricky Password yavuze ko yamenye ibikorwa bya Piano The Groove
mu myaka myinshi itambutse, kandi yagiye anyurwa nabyo, byatumye ubwo
yashingaga Studio yaramutekerejeho.
Ati “Nahisemo
gukorana na Piano the Groove man kubera ko ari Producer nubaha cyane bitewe n’ubuhanga
bwe ndetse n’izindi afite mu muziki w’u Rwanda.
Iyi studio
yayishyize i Remera munsi ya BK Arena, bitandukanye n’uko mu myaka yabanje
studio nyinshi z’umuziki zarabarizwaga i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.
Akomeza ati
“Nasinyishije Piano kubera kuko muziho ubuhanga kandi nifuza ko yagaruka muri
muzika. Ni studio ifunguye amarembo ku banyempano bakizamuka.”
Avuga ko
gukorana na Piano the Grooveman biri mu murongo wo kumugarura mu muziki, kuko
yari amaze igihe kinini cyane atumvikana.
Ricky
Password asanzwe ari umuhanzi, ndetse yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘’. Avuga
ko iyi studio yatangije igiye kumufasha kwagura ibikorwa bye.
Piano yavuzwe cyane mu myaka 15 ishize ubwo yagiraga uruhare mu gutunganya indirimbo z’abahanzi bakomeye muri iki gihe.
Mu 2021, yongeye kugarukwaho mu
itangazamakuru, nyuma y’uko AmaG The Black atangaje ko hari indirimbo
yamukoreye kuri Album ye.
Mu 2014, Ricky yagiye kwiga umuziki mu Bufaransa muri gahunda yitwa ‘L’Aureat Visa Pour la Creation’, abifashijwemo na Institut Français.
Avuga ko akimara kuvayo
‘ibintu ntabwo byagenze neza mu muziki. Byatumye yari amaze hafi imyaka umunani
atumvikana mu muziki.
Ricky Password yatangaje ko yafunguye studio y'umuziki yise "Ricky Music"
Ricky
Password yavuze ko gutangiza studio zari inzozi ze mu muziki
Producer Piano the Grooveman yagarutse mu muziki nyuma y'igihe kinini atumvikana
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PRETEND' YA RICKY PASSWORD NA GABIRO GUITAR
TANGA IGITECYEREZO