RFL
Kigali

Riderman na Karigombe bakoreye igitaramo gikomeye Bauhaus Club Nyamirambo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/09/2019 15:32
0


Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi mu muziki nka Riderman afatanyije na Siti True Karigombe bataramiye abasohokeye Bauahaus Club Nyamirambo babasigira ibyishimo bisendereye.



Ni mu gitaramo bakoze mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu. Bauhaus Club iherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali iri mu tubari tugezweho; isohokerwamo n’ibyamamare binyuranye n’abandi benshi banyuzwe na serivisi itanga.

Ni kenshi Riderman yifashisha mu mirimbire Siti True Karigombe. Bamaze kuririmbana mu birori no mu bitaramo bikomeye hose bakurirwa ingofero.

Mu gitaramo bakoreye Bauhaus Club Nyamirambo, Riderman na Siti True Karigombe bishimiwe mu buryo bukomeye. Bahuje imbaraga baririmba nyinshi mu ndirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye.

Karigombe muri iki gitaramo yaririmbye indiirmbo 'Never give up', "Urudashoboka", "Sandra" asoreza ku ndirimbo yise "Kigali Party".

Riderman yaririmbye indiirmbo nka "Mambata", 'Hey Baby' yakoranye na Bruce Melodie, "Inyuguti ya R", "Ikinyarwanda" n'izindi zishimiwe bikomeye muri iki gitaramo.

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin). Bauhaus Bar ifite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi.

Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788816126.

Karigombe mu gitaramo yafatanyijemo na Riderman

Riderman mu gitaramo yatangiyemo ibyishimo

Riderman yaririmbye yishimirwa bikomeye hashingiwe ku buhanga yagaragaje

Bauhaus Club Nyamirambo iri mu tubari tugezweho mu Mujyi wa Kigali

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "MAMBATA" RIDERMAN YAKORANYE NA SAFI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND