RFL
Kigali

Riderman yahishuye ko hari indirimbo ari gukorana n’imfura ye Eltad w’imyaka 4 igiye gusohoka

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/03/2019 12:21
1


Gatsinzi Emery ni umuraperi wamamaye bikomeye nka Riderman, amaze imyaka itari mike muri muzika. Kuva yatangira kwikorana umuziki kugeza magingo aya, ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu Rwanda. Riderman yahishuriye Inyarwanda.com ko hari indirimbo ari gukorana n’umuhungu we w'imfura.



Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com, Riderman yagize ati "Si ibintu bikomeye ni indirimbo imwe twakoranye nzayishyira hanze mu minsi iri imbere ni imwe mu ndirimbo zanjye zizaba ziri kuri Album nshya ndi gukoraho abantu bazayumva.” Uyu muraperi ntabwo yerura ngo ahamye ko umuhungu we w’imfura yinjiye mu muziki ariko nanone ahamya ko hari indirimbo bakoranye izajya hanze mu minsi ya vuba.

Riderman

Riderman yahishuye ko hari indirimbo yakoranye n'umuhungu we w'imyaka 4 igiye gusohoka

Uyu muraperi yahishuriye Inyarwanda.com ko iyi ari imwe mu ndirimbo azashyira hanze mu minsi ya vuba ikaba imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri album nshya azamurika mu Ukuboza 2019 mu gitaramo uyu muhanzi amenyereweho kenshi mu mpera z’umwaka cyo kumurika Album ye nshya izaba ibaye iya munani na Mixtape imwe afite.

Riderman

Eltad, umuhungu w'imfura wa Riderman

Riderman na Miss Agasaro Nadia basezeranye imbere y’Imana muri Paruwasi ya Kicukiro ku gicamunsi cyo ku ya 16 Kanama 2015. Ku wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2015, Riderman na Miss Agasaro Nadia babyaye imfura yabo. Umuhungu bise Eltad bisobanura 'uwo Imana yishimira cyane.'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NGABONZIZA Eric5 years ago
    Muhungu wa music ubaye isi kbs! two? ni ngabo igicumbi cyoko iyo uyihosore vuba. abakunzi bawe dufite amatsiko





Inyarwanda BACKGROUND