RFL
Kigali

Riderman yakuriwe ingofero mu gitaramo yakoreye abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/06/2019 17:43
0


Umuraperi w’umunyarwanda Gatsinzi Emery waryubatse mu muziki nka Riderman, yakoreye igitaramo gikomeye Bauhaus Club Nyamirambo asoza abasohokeye batabishaka bamusaba gukomeza kubaririmbira.



Iki gitaramo Riderman yagikoze mu ijoro ry’uyu wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2019. Ni igitaramo yakoze mu rwego rwo kumenyekanisha birushijeho indirimbo ye nshya yise ‘Mambata’ yakoranye n’umuririmbyi Niyibikora Safi Madiba.

Riderman yakoreye iki gitaramo Bauhaus Club Nyamirambo hari umubare munini w’abahasokeye banyuzwe n’urugwiro bakiranwa. Bamufashishije kuririmba nyinshi mu ndirimbo yahereyeho agitangira umuziki zakunzwe bikomeye kugeza ku ndirimbo nshya aherutse gushyira hanze.

Riderman yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo

Yaririmbye kandi afatwa amafoto n’amashusho n’abamukunze igihe kinini ndetse n’abandi bamushyize mu bahanzi bakurikirana umunsi ku wundi. Nta nyota ku basohokeye Bauhaus Club Nyamirambo kuko bumvishwaga umuziki buri wese agura inzoga ashoboye ku giciro gito ugereranyije n’ahandi.

Muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo ‘Igicaniro’, ‘Mambata’, ‘Umwana w’umuhanda’, ‘Abanyabirori’, ‘Wancitse vuba’, ‘Ikinyarwanda’, ‘Inyuguti ya R’, ‘Nta Kibazo’, ‘Holo’ n’izindi nyinshi zanyuze abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo.

Bauhaus Club Nyamirambo imaze kuba ubukombe mu gutegura uruhererekane rw’ibitaramo bihuriza hamwe abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda. Mu cyumweru gishize abasohokeye muri aka kabari kagezweho bataramiwe n’umuhanzi Kid Gaju ukunzwe mu ndirimbo ‘Nzirikana’.


Riderman yanyuze benshi abibutsa indirimbo yahereyeho agitangira muzika

Ridermana yakoze igitaramo anamamaza indirimbo ye 'Mambata'

Umuraperi Siti True Karigombe uri mu bagezweho yigaragaje muri iki gitaramo

Dj Theo yashimishije benshi mu muziki uvanze

AMAFOTO: Regis Byiringiro-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND