RFL
Kigali

Rita Ange waciye muri ‘I’m the future’ yasohoye indirimbo ‘Jamaa’ y'ubutumwa busaba abakundana kwishimirana -YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/03/2019 12:49
1


Umukobwa witwa Rita Ange Kagaju yamaze gushyira hanze indirimbo ‘Jamaa’, yanyujijemo ubutumwa bukangura ibyishimo by’urukundo rw’abantu babiri . Kagaju ni umwe mu basore n’inkumi bahatanye mu irushanwa “I’m the future” rigamije gushakisha impano mu bahanzi bashya n’abasanzwe bazwi bafite inyota yo kumenyekanisha impano zabo birush



Irushanwa “I’m the future” mu Ukuboza ryegukanwe na Marie France wegukanye umwanya wa mbere ahabwa Miliyoni 15 Frw, Lionel yabaye uwa kabiri ahabwa Miliyoni 7 Frw. Kagaju mu gihe amaze muri muzika yakoze indirimbo eshanu izo amaze gusubiramo z’abahandi avuga ko ari nyinshi kuburyo atibuka umubare.

Amaze gushyira hanze indirimbo nka: "A song to him", "if you only knew" na "Jamaa" aherutse gushyira hanze. Yabwiye INYARWANA ko iyi ndirimbo ye nshya ‘Jamaa’ yayinyujijemo ubutumwa bwibutsa ‘abakundana  kwishimirana niyo haba hashize imyaka myinshi bari kumwe basa n'abahararukanye’.

Yagize ati “…Habaho kunanirwa muri ‘relationships’ nyinshi. ‘Jamaa’ ni indirimbo ibyutsa abakunzi ikabibutsa kwishimira ko umwe afite undi kandi ari ikintu bagomba kwishimira bakanakorera ibiro byo kubyishimira nibura igihe kimwe. Ni indirimbo ikangura ibyishimo mu rukundo rw'abantu babiri’.

Ange Rita avuga ko yishimiye uburyo indirimbo ye 'Jamaa' yakiriwe.

Iyi ndirimbo ‘Jamaa’ yakozwe na Producer Dany Beats ikorerwa muri studio IDA records. . Yavuze ko umuziki wamubereye uburyo bwo gusohora ibyiyumviro bye ndetse ngo awubona nk’inzira nziza yo kunyuzamo uko yiyumva n’uburyo bwo kwisanisha n’Isi

Yagize ati “ Natangiye numva umuziki ari uburyo bwo kunyuzamo uburyo niyumva kuri njyewe. Nkumva ari nk’inzira impuza n’Isi mu bwiza, guhanga udushya nk’umuhanzi kuko mu busanzwe nkunda kuvumbura.”

Yakomeje ati “Birangora kuvugana n'abantu uko niyumva neza neza. Ariko umuziki wambereye inzira yo kuvugira mu migani kandi nkumvikanisha ibyiyumviro byanjye mbinyujije muri ‘melodies’ ziryoheye ugutwi.”

“Muri make umuziki kuri njye ni uburyo bwo gushyikirana na ‘audience’ ushobora kuganira nayo, ugakundana nayo, kandi ukishimana na yo mu buryo buryoheye impande zombi.”

Ashingiye kuri ibi avuga ko nta kintu cyamurutira gukora umuziki ari nayo mpamvu yiyemeje kuwukora nk’umwuga.

Yavuze ko iyi ndirimbo ‘Jamaa’ iri mu njyana atari amenyereye gukora. Yabanje kugira impungenge yumva ko itazakirwa neza n’abafana ariko ngo Producer Dany n’umujyanama we bamusunikiye kuva mu bitekerezo byo kumva ko hari injyana atakora. Kuva iyi ndirimbo isohotse yishimira ko yabonye abayishimye batandukanye bamubwira gukomeza.

Yakuze akunda gucuranga gitari.

Ange Rita yavuze ko yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba akiri muto ndetse ngo mu ijoro yakundaga kumva indirimbo z’umunyamuziki Celine Dion. Yibuka ko ku cyumweru yajyaga yica iruhade rwa korali mu rusengero yitegereza uko bacuranga gitari n’ibindi bicurangisho, akumva arabikunze.

Urugendo rwo gutangira kuririmba yarutangiye 2015 ubwo yigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye. Icyo gihe yari amaze kumenya gucuranga gitari.

Kagaju Ange Rita ni umukobwa wavukiye mu bana umunani ni uwa karindwi mu muryango. Avuka mu karere ka Rwamagana, afite ababyeyi bombi bamushyigikira mu rugendo rw’umuziki we.

Muri 2018 nibwo yasoje amashuli yisumbuye mu ishami rya MPG (Mathematics, Physics and Geography). Avuga ko akunaa kwandika, kwiga no guhanga bimwe mu bice by’ikinamico.

Uretse kuba akunda umuziki anifuza no gukorana n’abafite ubumuga. Yifuza kuzaba umuhanzi w’ibigwi kuburyo ibihangano bye byakomeza gufasha benshi nubwo yaba atakiriho.

Mu buzima busanzwe, Rita akunda Imbwa (puppies) ye yitwa Bree cyane na gitari ye. Agakunda kandi umuryango we akanga  akarengane uko kaba gateye kose. Akunda kumva indirimbo zituje no gucuranga gitari ari wenyine. Akunda gutembera wenyine, gusoma no kwandika  imivugo.

Yavuze ko ashaka gukora umuziki akaba umuhanzi w'umunyabigwi.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'JAMAA' YA RITA ANGE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutimucyeye 5 years ago
    Nice Song kbs courge





Inyarwanda BACKGROUND