RFL
Kigali

Roger wakoranye Indirimbo 'Uzaba uza' na The Ben yatuganirije ku bumuga yasigiwe n'indwara yari imwivuganye -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/01/2019 15:58
2


Yitwa Munezero Jean Roger ni umwe mu bahanzi b'abanyarwanda utaragize amahirwe yo gutinda mu muziki bitewe n'uko yabanje kurangiza amasomo ye. Mu myaka ishize yahuye n'uburwayi bwari bumuhitanye icyakora Imana ikinga akaboko gusa bumusigira ubumuga n'ubu akigendana nk'uko yabidutangarije.



Roger yamenyekanye cyane mu ndirimbo yakoranye na The Ben muri 2008. Ni indirimbo bise 'Uzaba uza'. Nyuma yo gukora iyi ndirimbo, muri 2009 Roger yaje kujya kwiga muri Afurika y'Epfo. Amasomo n'ibindi byinshi byatumye asa n'uhagaritse umuziki ahubwo abanza gushyira ku ruhande ibijyanye n'amasomo ye.

Yadutangarije ko mu mwaka wa 2014 ari bwo yaje gufatwa n'uburwayi bw'umutima arivuza. Bitewe n'impamvu nyinshi uyu muhanzi yaje kurwara indi ndwara yitwa 'Stroke' indwara yangiza imitsi yo mu bwonko ikaba yanahitana umuntu. Akimenya ko arwaye iyi ndwara yatangiye kwivuza ku bw'amahirwe ntiyahitanwa nayo ariko imusigira ubumuga dore ko igice kimwe cy'umubiri we yacyangije( Paralysis).

Roger

Roger wanditse akanaririmbana na The Ben indirimbo 'Uzaba uza' kuri ubu igice kimwe cy'umubiri we ntigikora kubera uburwayi yagize mu myaka ine ishize

Nyuma yo kubona uburemere bw'iyi ndwara ndetse abona ko ishobora kwica abantu batarayimenya uyu muhanzi kimwe na bagenzi be barwaye iyi ndwara bishyize hamwe kuri ubu bagiye gutangiza umuryango w'abarwaye iyi ndwara mu rwego rwo gukangurira abanyarwanda kuyirinda ndetse n'uwo ifashe bakamugira inama yo kuyivuza kare cyane ko ari indwara ikira iyo yivujwe neza kandi hakiri kare.

Ibijyanye n'ubuzima bwe Roger yabwiye Inyarwanda.com ko ku bwe asanga amaze koroherwa n'ubwo gukira byo avuga ko agifite iminsi na cyane ko bisaba kwihangana. Umuryango bahuriyemo nk'abarwayi b'iyi ndwara uzatangira gukora ku mugaragaro ku Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019 aho abarwayi 30 kugeza ubu aribo bamaze kwihuriza hamwe imiryango ikaba ifunguye kuri buri wese wakwifuza kwihuza nabo.

REBA HANO IKIGANIRO KIREKIRE TWAGIRANYE NA ROGE WAMAMAYE MUNDIRIMBO 'UZABA UZA' YAKORANYE NA THE BEN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claire5 years ago
    Oh!ihangane Roger kandi Imana ishobora byose,ibasha gukiza n'indwara zitwa ko zidakira.ugire kwizera
  • Shema5 years ago
    Oooh Roger so sorry imana ibane nawe muribyose





Inyarwanda BACKGROUND