RFL
Kigali

Romy Jons, Dj wa Diamond yasohoye indirimbo ateguza gucurangira i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/12/2019 10:59
0


Romy Jons [RJ The Dj ] usanzwe ari umwe mu bayobozi b’Ikigo cya Wasafi akaba na Dj wihariye w’umuhanzi Diamond Platnumz, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya ‘Nipende’ ateguza gucurangira i Kigali, kuwa 25 Ukuboza 2019.



Kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukuboza 2019, Romy Jons, yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Nipende’ yakoranye n’umukobwa witwa Feza Kessy ifite iminota itatu n’amasegonda 16’.

Mu bahanzi bamufashihije kumenyekanisha iyi ndirimbo ‘Nipende’ harimo na Meddy wanditse ashishikariza abafana kureba iyo ndirimbo, anavuga ko indirimbo yakoranye na Romy Jones izasohoka mu minsi iri imbere.

Romy Jones yamushimye anamusaba kumubwirira abanyarwanda ko kuwa 25 Ukuboza 2019 azacurangira i Kigali. Yagize ati “Muvandimwe bambwirire kandi ko nzaba ndi i Kigali ku munsi wa Noheli.”

Azacurangira i Kigali, kuwa 25 Ukuboza 2019 mu gitaramo 'Christmas Street Disco' kizabera Fuchsia Bar Lounge. Iki gitaramo cyatewe inkunga n'uruganda rwa Skol. Romy Jones azifatanya muri iki gitaramo na Dj Miller, Dj Toxxyk, Dj Danches, VJ Mupenzi na Dj Roger.

Kwinjira ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe na 10,000 Frw mu myanya y'icyubahiro (VIP).

Mu bihe bitandukanye Romy Jons yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo The Baraka Prince bakoranye indirimbo ‘Bora Iwe’, Sholo mwamba bakoranye indirimbo ‘Walete’ n’izindi.

Muri Kanama 2019 Rommy Jones yabwiye Radio ya Wasafi ko yasabye ubushuti Meddy kuri konti ya instagram kugira ngo bakorane indirimbo.

Romy mu mpera za Kanama 2019 yasohoye Album yakubiyeho indirimbo 12 yise “Changes”. Yifashishijeho abahanzi b’amazina azwi muri Afurika barimo Jose Chameleone wo muri Uganda, Harmonize, Morgan Heritage, Ray Vanny, Diamond Platnumz, Vanessa Mdee n’abandi.

Yamamaza iyi album yanavuze ko hari ho indirimbo yakoranye na Meddy wo mu Rwanda anavuga ko ari we wamuhurije muri Amerika na Diamond banoza ikorwa ry’ indirimbo.

Iyi ndirimbo yakorewe muri Tanzania ikorwa na Producer Made Beats wo mu Rwanda.

Ubushuti bwa Romy Jons na Meddy buhera mu mpera z’umwaka ushize ubwo yamwakiraga ku kibuga cy’indege muri Tanzania. Umushinga w’indirimbo Meddy yakoranye na Diamond Platnumz na wo watunganyirijwe muri Tanzania.

Romy Jons, Dj wa Diamond yasohoye indirimbo 'Nipende' ateguza gucurangira i Kigali

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'NIPENDE' YA RJ THE DJ YAKORANYE NA FEZA KESSY


Tags:
#Dj




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND