RFL
Kigali

Rubavu: Bizzow Bane wifuza kugera kure hashoboka mu muziki yashyize hanze indirimbo nshya 'Sabotage'-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/03/2019 13:52
0


Ndahiriwe Benjamin umusore w'i Rubavu uzwi nka Bizzow Bane muri muzika yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Sabotage'. Bizzow Bane aririmba mu ndimi enye Ikinyarwanda, Igiswahili, Igifaransa n'Icyongereza.



UMVA HANO SABOTAGE INDIRIMBO NSHYA YA BIZZOW BANE

Bizzow Bane yatangaje ko iyi ndirimbo ye nshya yise 'Sabotage' izakurikirwa n'izindi irindwi (7) ziri gutunganywa na producer Captain P. Bane umwe mu bahanzi babarirwa mu karere ka Rubavu yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye gusa izo yabashije gukorera amashusho ni eshatu ari zo: Amen yakozwe na Gaël Will ,Qui c'est yakozwe na Bob Pro naho iyitwa Shame yakozwe na Captain P video ikorwa na Gaël Will ubarizwa mu gihugu cya Uganda aho uyu musore yakunze kuba kubera amasomo.


Umuhanzi Bizzow Bane w'i Rubavu yifuza kugera kure mu muziki

Iyi ndirimbo nshya yakoze akayita SABOTAGE kugeza ubu hari abatangiye kuyishimira aho yakurikiwe n'ikiswe sotagechallenge aho buri abantu bayishimiye bayisubiramo bakoresheje telephone. Bizzow Bane avuga ko azagera kure hashoboka mu muziki we kabone n'ubwo akorera umuziki mu ntara.

UMVA HANO SABOTAGE INDIRIMBO NSHYA YA BIZZOW BANE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND