RFL
Kigali

RUBAVU: Miss Iradukunda Elsa yasuye abana 11 yemereye inkunga yo kubarihira amashuri –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/03/2019 18:38
0


Ubwo yatorwaga nka Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 Iradukunda Elsa, umwe mu mishinga yatangiye ni ugufasha abana 11 bo mu karere ka Rubavu abarihira amashuri ndetse anabafasha mu buryo bwo kubaha ibikoresho kugeza barangije amashuri abanza. Ku wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2019 uyu mukobwa yasuye aba bana yemereye inkunga.



Ubwo yabasuraga ku ishuri ryabo rya Rusamaza Primary School uyu mukobwa yari abashyiriye ibikoresho binyuranye cyane ko ariwe ubaha imyenda y’ishuri, ibitabo bikenerwa, amakaramu ndetse n’ibikapu by’ishuri. Aha akaba yamenyeshejwe ko aba banyeshuri bose uko ari cumi n’umwe batsinze ibizami bisoza umwaka bakimuka mu myaka bigamo.

Twibukiranye ko Miss Elsa Iradukunda yatangiye gufasha aba bana nyuma y’uruzinduko yakoreye mu ntara y’Uburengerazuba yakoze tariki ya 29 Werurwe 2017, akarusoza ku cyumweru tariki ya 02 Mata 2017, Miss Elsa uru rugendo yarukozemo ibikorwa bitandukanye birimo ibyo guteza imbere uburezi.Miss ElsaMiss ElsaMiss Elsa yasuye aba bana ku ishuri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND