RFL
Kigali

RUBAVU: Mu gitaramo cya Silent Disco inkumi zasutse amarira kubera Dj Phil Peter -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/02/2019 12:53
1


Mu rwego rwo gukomeza kwifatanya n'abakundana bizihizaga umunsi wabahariwe ‘St Valentin’ Spinny Silent Disco bakoreye igitaramo mu mujyi wa Rubavu nyuma yo gususurutsa abanya Kigali, iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gashyantare 2019 cyaranzwe n'udushya twari tuyobowe n’inkumi zasutse amarira nyuma yo kubona DJ Phil Peter.



Ubwoko bw’ibi bitaramo si ibintu byari bimenyerewe mu karere ka Rubavu, iki gitaramo kikaba cyabereye ahitwa Lakeside, akabari kari neza ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Aba Dj banyuranye barimo Dj Phil Peter, Dj Lenzo, Dj Anita Pendo, VJ Spinny, Dj Traxxx n'abandi benshi bari babukereye baje gususurutsa abakunzi b’iki gitaramo.

Iki gitaramo ubwo cyari kigeze hagati abakobwa babiri kwihanganira indirimbo zacurangwaga na Phil Peter byabananiye bagaragaza amarangamutima basuka amarira imbere y’uyu musore umaze kuzamura izina rye mu kuvangavanga imiziki cyane mu bitaramo, mu tubyiniro  cyangwa ahandi hahurira abantu benshi.

Nyuma y’iki gitaramo ku busabe bw'abanya Rubavu iki gitaramo kirongera kubera muri aka karere mu busitani bw’ahazwi nko kwa Nyanja kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gashyantare 2019. 

Silent DiscoSilent DiscoSilent DiscoSilent DiscoVJ SpinnySilent DiscoDJ Anita PendoSilent DiscoSilent DiscoAbakobwa basutse amariraSilent DiscoTizzo na Muyoboke bari bitabiriye iki gitaramoSilent DiscoDj Phil Peter...Silent DiscoSilent DiscoDj Lenzo na Dj Anita Pendo...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dixon5 years ago
    Arko abakobwa nibigoryi kbs wagirango harikintu babura mumutwe wabo pee!!gusarira kariya gasore kko arko mana we





Inyarwanda BACKGROUND