RFL
Kigali

Rubavu: Shafty Ntwali yasohoye indirimbo yise ‘Humuka’ -YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/02/2019 20:43
0


Umuhanzi Shafty Ntwali wo mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Humuka’ aho asaba buri wese gukora cyane akareka kurangwa n’inshyari.



Ntwali ni umwe mu bahanzi baririmba injyana ya HipHop. Nyuma yo gukorana indirimbo na Khalifan bise ‘Rwana’ kuri ubu yagarutse ndirimbo yise “Humuka”. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi yasabye abanya-kigali kutamukura ku rutonde rw’abahanzi bari gukora cyane kuko ngo nawe ari mu kibuga cy’umuziki.

Iyi ndirimbo igizwe n’iminota ibiri ndetse n’amasegonda atanu (2min:05’). Hari aho agira ati” Yeah my time is now(igihe cyanjye ni iki) dukora cyane dushaka umugati(Real) tugura imodoka ntabyo gusaba lift ibyuki byacu tubihe ama-‘gift’. Biragoye kuzimya iyi nigga Shafty mbitse byinshi nk’akabati.”

Mu gitero cya mbere uyu muhanzi agaragaza agahinda aterwa n’abamugirira ishyari we n’uwo akunda aho aririmba, agira ati” Ndumworozi mwiza dore nkoresha iyi ‘farm’ oh baby let me love you, touch and hug you uri mukobwa mwiza ubukeneye agakanzu ndabizi ko amaherezo y’inzira abari mu nzu ishyari ryamaze abatwitambika kuruhande.”

Yasabye abafana be gukomeza kumuba hafi bakamushyigikira mu bikorwa no mu bitekerezo.’Humuka’ yakozwe na Leonce Beatz usanzwe ukorera muri Revolution Musc ikorera mu karere ka Rubavu ari naho uyu musore asanzwe akorera umuziki we.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'HUMUKA' YA SHAFT NTWALI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND