RFL
Kigali

Rugwiro Hervé yagizwe Kapiteni mushya wa Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/06/2020 23:26
0


Nyuma y’umwaka umwe ageze mu ikipe ya Rayon Sports,Rugwiro Herve yagizwe kapiteni mushya wa Rayon Sports asimbuye Rutanga Eric wagiye muri Police FC mu kwezi gushize.



Amakuru avuga ko Rayon Sports yahisemo guha igitambaro cy’ubukapiteni Rugwiro Herve nyuma y’aho inaniwe kumvikana na Kakule Mugheni Fabrice bivugwa ko yahabwaga miliyoni 7 FRW n’igitambaro cy’ubukapiteni ariko akabyanga.

Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko Kakule Mugheni wasezeye ku bafana ba Rayon Sports uyu munsi, yifuzaga akayabo ka ya Miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda nka ‘recruitment’ kugira ngo yongere amasezerano y’imyaka 2 ayikinira, ndetse n’umushahara w’amadorali igihumbi ku kwezi (1000$),n’ukuvuga asaga ibihumbi Magana icyenda na mirongo itatu (937.500 FRW) ku kwezi.

u kiganiro yagiranye na RTV, Kakule yavuze ko impamvu yatandukanye na Rayon Sports aruko iyi kipe igiye kugabanya imishahara ndetse ikanakinisha abana.

Yagize ati“Naganiriye na perezida... ubuyobozi bwambwiye ko bugiye gukinisha abana no kugabanya imishahara... Ngiye gusubira iwacu nduhuke mu mutwe, ibyo gushaka indi kipe nzabishaka nitonze”.

Kuri uyu wa Gatandatu, ubuyobozi bwa Rayon Sports bubinyujije ku rubuga rwa Twitter, bwagize buti “Rugwiro Hervé ni we kapiteni wacu mushya”.


Rugwiro Herve yagizwe kapiteni mushya wa Rayon sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND