RFL
Kigali

Rutahizamu w’umunya Guinea ukubutse mu Bufaransa yatangiye igeragezwa muri Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/12/2019 12:08
0


Nyuma ya Omar Sidibe, Drissa Dagnogo wasinye mu minsi ishize, mu rwego rwo kongerera imbaraga ubusatirizi bwa Rayon Sports, abatoza b’iyi kipe batangiye gukoresha igeragezwa rutahizamu Mamady Barry wakiniye ikipe y’igihugu ya Guinée-Conakry y’abatarengeje imyaka 20 mu gikombe cy’isi mu 2017, uje mu Rwanda avuye mu Bufaransa.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2019, saa 16:15 ni bwo uyu rutahizamu yasesekaye mu mujyi wa Kigali anakurikirana umukino Rayon Sports yanganyije na Police FC 0-0.

Nyuma yo kuruhuka yahise atangira imyitozo na bagenzi be ku kibuga cyo mu Nzove, aho yatangiye akazi katoroshye ko kwigaragariza Javier Martinez Espinoza n’abamwungirije kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukuboza 2019.

Uyu mukinnyi ukina ku mpande asatira ukinisha akaguru k’imoso yavutse tariki 22 Mutarama 1997. Kuko mu 2017 yari afite imyaka 20 yari mu bakinnyi ngenderwaho b’ikipe y’igihugu ya Guinée-Conakry yabaye iya gatatu mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 cyegukanywe na Zambia.

Byamuhesheje amahirwe yo gukina igikombe cy’isi cyabereye muri Korea y’epfo aho yisanze mu itsinda rya mbere ririmo Korea yakiriye amarushanwa n’ibindi bihangange bya ruhago nka Argentine n’u Bwongereza.

Nyuma y’iki gikombe cy’isi Mamady Barry yagiye mu Bufaransa akora igeragezwa mu makipe atandukanye yaho arimo; FC Nantes yo mu cyiciro cya mbere na FC Sochaux yo mu cyiciro cya kabiri ariko ntiyahirwa asubira iwabo aho yakinnye mu makipe atandukanye arimo Soumba FC, Renaissance Football Club na Hafia FC.

Aya makipe yayavuyemo asubira mu Bufaransa kongera kugerageza amahirwe biranamuhira akinira ES Boulazac Isle Manoire FC yo mu cyiciro cya kane mu Bufaransa.

Iyi kipe yayivuyemo mu mpeshyi y’uyu mwaka mbere yo kuza mu Rwanda, muri Rayon Sports ikipe abona nk’inzira izamufasha kugera ku nzozi ze yifuza kugeraho.

Mamady Barry aganira n’urubuga rwa Rayon Sports  dukesha iyi nkuru, ku mahitamo yo kuza mu Rwanda yagize ati: “Numvise izina rya Rayon Sports narimenye ndibwiwe n’ushinzwe kunshakira isoko. Yambwiye ko ari ikipe nkuru kandi ikomeye ifite n’imishinga myiza y’ahazaza niyo mpamvu nafashe umwanzuro wo kuza aha. Nabonye ari ikipe nziza. Nakoze imyitozo iri ku rwego rwo hejuru. Mfite inzozi zo gukina muri iyi kipe y’amateka mu Rwanda. Nifuza kongera ubunararibonye bwanjye n’impano kubyo iyi kipe isanganywe”.

Rayon Sports ishobora kurekura bamwe mu bakinnyi bayo mu kwezi kwa mbere, barimo Michael Sarpong n’abandi iri gusinyisha abakinnyi batandukanye bazabasimbura mu gihe cyose bagenda, umunya Cote d’Ivoire Drissa Dagnogo niwe uherutse gushyira umukono ku masezerano muri iyi kipe.

Mu kiganiro perezida wa Rayon Sports Sadate Munyakazi yagiranye na inyarwanda.com yavuze ko Rayon Sports ari ikipe y’ubucuruzi bityo rero batazigera bima amahirwe umukinnyi wese babona yazabaha umusaruro ndetse akanababyari inyungu.


Rutahizamu Mamady Barry yatangiye igeragezwa muri Rayon Sports


Mamady Barry yakiniye Guinea y'abatarengeje imyaka 20 mu gikombe cy'isi muri 2017





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND