RFL
Kigali

Rutamu Elie Joe yagarutse mu Rwanda atungurwa na Kigali Arena! Yasubije abatekereza ko agiye gusubira kuri radiyo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/08/2019 10:44
5


Rutamu Elie Joe wamenyekanye mu kogeza imipira nyuma yo gukora ubukwe yagarutse mu Rwanda icyakora agaruka bucece. Nyuma yo kugera i Kigali Rutamu Elir Joe yagiranye ikiganiro kigufi na Inyarwanda.com



Muri iki kiganiro twagiranye kuri telefone ye igendanwa Rutamu Elie Joe yadutangarije ko ari ibyishimo kuri we kongera kugaruka mu Rwanda, aha akaba ariho yahise atangaza ko yatunguwe kandi yashimishijwe no kubona Kigali Arena amaso ku yandi. Yagize ati” Ngize amahirwe yo guhura na Perezida wa Repubulika namushimira cyane iriya nyubako nziza yubakiye abanyarwanda ihesha ishema igihugu cyacu.”

Rutamu Elie Joe uhamya ko ari mu Rwanda muri iyi minsi yabajijwe niba yaba agiye kongera gusubira kuri Radio1 aho yakoraga ikiganiro cy’imikino. Mu gusubiza umunyamakuru yahakanye aratsemba atangaza ko yasezeye itangazamakuru.

Yagize ati "Erega ikibazo ni uko abantu batizera ibyo umuntu aba yavuze, njye narasezeye gusa hagize umuntu umpa akazi karyoshye narisubiramo." Yunzemo ati" Abakinnyi b'umupira barasezera ariko hari igihe iyo babonye ubaha agatubutse bagaruka, nanjye rero mbonye umpa agatubutse nubwo nasezeye nagaruka da. Gusa sinonaha kuko si byo njemo."

RutamuRutamu agarutse mu Rwanda nyuma yo gukora ubukwe bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Rutamu Elie Joe abajijwe niba yaba ari mu Rwanda n’umuryango we ndetse n’igihe azahamara yavuze ko atigeze akunda kuvuga ku muryango we bityo ko adakunda gusubiza ibijyanye n’umuryango we. Yatangaje ko we ari i Kigali nubwo atahamya ko ariho agiye kuba ari cyane ko azagenda agira ingendo zinyuranye. Yongeyeho ko nubwo abantu batazamwumva kuri radiyo ariko hari ibindi bintu ahugiyemo ku buryo mu minsi mike bazamenya ibyo arimo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Turatsinze emmanuel4 years ago
    Mwamubajijebyinshi arikose umugore we no umunyarwanda?Rutamu ndamukunda kuburyo mwamudusabira akajya kuri Radio1 akadusuhuza!!murakoze
  • ndindiriyimana4 years ago
    rutamu turifuzako aruka mwitangaza makuru turamukumbuye cyane
  • Gasabato amani4 years ago
    Azihangane agaruke turamukumbuye
  • Adine4 years ago
    Uuuuhnn n neza kbx
  • Felicien felicien4 years ago
    njyewe ndababaye kuba ntayongera kumva rutamu kuri radio1





Inyarwanda BACKGROUND