RFL
Kigali

‘Rwanda Premier League’: Umunsi wa 10 w’imikino uduhishiye iki? Menya byinshi ku mikino yose iteganyijwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/11/2019 20:47
0


Kuri uyu wa kabiri, ku wa Gatatu ndetse no ku wa Kane hazakinwa imikino y’umunsi wa 10, umukino wa Sunrise Fc izakira APR FC kuri uyu wa Kabiri ni wo uteye amatsiko abakunzi b’umupira w’amaguru benshi, Gicumbi Fc yarahiye gutsinda Gasogi United mu gihe Espoir FC ngo ishobora kuba intandaro y’impinduka muri AS Kigali.



Mu mikino itanu ya shampiyona iheruka Gasogi United ifitemo intsinzi imwe gusa ubwo yatsindaga Sunrise FC ibitego 4-2, yanganyije imikino 2, itsindwa indi 2, kuri ubu yicaye ku mwanya wa 8 n’amanota 11, ku munsi wa 10 wa shampiyona uteganyijwe kuri uyu wa kabiri izakira Gicumbi FC iherutse gutsindwa na Rayon Sports igitego 1-0 mu minota ine ya nyuma.

Yasubiye mu karere ka Gicumbi ikubita agatoki ku kandi ivuga ko Rayon Sports yabacitse, bityo ngo umujinya wose ugomba guturwa Gasogi United, gusa ariko ku ruhande rwa Gasogi United nayo imaze iminsi idashimisha abakunzi bayo ngo gahunda ni uguhana Gicumbi Fc, buri kipe irahigira gutsinda indi bigaragaza ubukana uyu mukino ufite.

I Gorogota ku kibuga cya Sunrise Fc kuri uyu wa kabiri biraza kuba ari ibicika mu mukino bazakira APR FC, iyi kipe y’i Nyagatare isanzwe izwiho kwihagararaho ku kibuga cyayo byumwihariko iyo yahuye n’amakipe yitwa ko akameye mu Rwanda isya itanzitse. Iyi kipe itozwa n’umugande Moses Basena imaze igihe yitwara neza binaha icyizere abafana n’abakunzi b’iyi kipe ko APR FC nayo igomba kubambirwa i Gorogota byanze bikunze.

Ubusatirizi bwabo burimo Pius na Samson ngo bwiteguye guha akazi Manzi Thierry na bagenzi be bazaba bahagaze mu bwugarizi bwa APR. Umukino APR Fc iheruka gukinira i Nyagatare yahatsindiwe ibitego 3-2, amakuru yizewe ava i Nyagatare aravuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwategeye abakinnyi amafaranga atari make nibatsinda uyu mukino.

Umukino uzabera i Rusizi ku wa kane w’iki cyumweru uzahuza Espoir Fc izakira AS Kigali ngo ushobora kuzasiga impinduka muri As Kigali bitewe n’umusaruro uzahava. Ubuyobozi, Umutoza ndetse n’abakinnyi b’iyi kipe bavuga ko As Kigali itabavana amahoro ku kibuga cyabo kandi ko bashobora kuba aribo bazaba intandaro y’isezererwa ry’umutoza kuko iyi kipe igomba kuzatsindirwa ku kibuga cya Kamarampaka.

Mu mikino 9 imaze gukinwa APR FC na Police FC zifite amanota 21 mu gihe Gicumbi Fc iri kumwanya wa 16 n’amanota 3 n’umwenda w’ibitego 11.

Dore uko imikino y’umunsi wa 10 iteganyijwe

Ku wa kabiri tariki 26 Ugushyingo 2019

Heroes FC vs Musanze FC ( Bugesera Stadium 15h00’)

Gasogi United vs Gicumbi Fc ( Kigali Stadium 15h00’)

Sunrise FC vs APR FC (Nyagatare Stadium 15h00’)

Ku wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2019

SC Kiyovu vs Bugesera FC ( Mumena Stadium 15h00’)

Police Fc vs Marine FC ( Kigali Stadium 15h00’)

Mukura VS vs Etincelles ( Huye Stadium 15h00’)

Ku wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2019

Rayon Sports vs AS Muhanga ( Kigali Stadium 15h00’)

Espoir FC vs AS Kigali (Kamarampaka Stadium 15h00’)

Umwanditsi – SAFARI Garcon -  inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND