RFL
Kigali

Rwiru, umwana wa Ngarambe François yasohoye indirimbo ‘Crush on you’-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/07/2019 19:16
0


Ngarambe Rwiru umwana w’umuhanzi Ngarambe Francois wakunzwe mu ndirimbo ‘Umwana ni umutware’, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Crush on you’, yasohotse kuri uyu wa 23 Nyakanga 2019.



Ngarambe Rwiru ni umuhanzi w’imyaka 20 y’amavuko. Yiyumvisemo impano y’umuziki afite imyaka 18 ari nabwo yahisemo kubigira umwuga. Asanzwe afite indirimbo imwe yitwa ‘Basanze ubuzima’ yakoranye na Se, Ngarambe Francois.

Ngarambe Rwiri yabwiye INYARWANDA, ko kwandika indirimbo ‘Crush on you’ yatekereje ku nsanganyamatsiko idakunze kwandikwaho na benshi. Yavuze ko muri iyi ndirimbo aririmbamo uburyo umuhungu ashobora gukunda umukobwa ariko agatinya kubimubwira.

Yagize ati “Muri iyi ndirimbo ngaragaza ko nkunda umukobwa ariko simbashe kubimubwira ariko nkaza gufata icyemezo cyo kubimubwira. Kandi nkasoza musaba kunda, mubwira ko nzaruhuka aruko ankunze.”

Ngarambe Rwiru, yavuze ko inganzo ayikomora kuri se wamukundishije umuziki, amwigisha gucuranga gitari n’ibindi bikoresho by’umuziki yifashisha kuri ubu. Kenshi yandika indirimbo yibanda ku rukundo, avuga ko ari ikintu cy’ingenzi mu buzima kuko yarutojwe.

Ahamya ko umuryango we umushyigikiye mu rugendo rw’umuziki. Ati “Bose baranshyigikiye ijana ku ijana. Bangira inama nyinshi nziza. Iyo ntabagira ubanza ntari kuzigera nkora umuziki kuko no kugira ngo numve ko nakora umuziki ni data wabigizemo uruhare ubwo yansabaga ko twakorana indirimbo ‘Bansanze Ubuzima’ byatumye ntinyuka numva ko natera ikirenge mucye.”

Rwiru yize amashuri abanza kuri Ape Rugunga, icyiciro rusange yize muri Ifak yasoreje amashuri yisumbuye kuri St Paul international School.

Ngarambe Rwiru yashyize ahagaragara indirimbo yise 'Crush on you'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'CRUSH ON YOU' YA NGARAMBE RWIRU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND