RFL
Kigali

Sadate yambereye umubyeyi gito – Eric Rutanga agaruka ku mubano we n’umuyobozi wa Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/08/2020 15:24
0


Myugariro mushya wa Police FC ukina aca ku ruhande rw’ibumoso, Rutanga Eric, yatangaje ko Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yamubereye umubyeyi gito mu gihe cyose bamaranye akinira iyi kipe ndetse anavuga ko yamugoye akanamunaniza kugeza asohotse muri Rayon Sports agiye muri Police FC.



Rutanga yatangaje ko mu buzima bwe bwose atazigera yishimira Munyakazi Sadate kubera ko atamufashije cyangwa ngo amugire inama ahubwo yamunanizaga mubyo yageragezaga gukora byose avuga ko ko yamubereye umubyeyi gito.

Mu kiganiro yagiranye Radio Rwanda, Rutanga yatangaje agahinda yavanye muri Rayon Sports awutewe na perezida w’iyi kipe nubwo yari kapiteni.

Yagize ati "Nasabye Perezida wa Rayon Sports urupapuro rundekura mbona abigize birebire, barambwira ngo kugira ngo mbone urwo rupapuro nuko mbaha miliyoni 2. Ndababaza nti ese ni ay’iki? Barambwira ngo n’ayo kundekura. Imishahara, uduhimbazamusyi nari nabibarekeye byose, nayo mfata icyemezo cyo kuyabaha”.

"Perezida Sadate nzamufata nk’umuyobozi wangoye, utarambaniye kuko ibyo nifuzaga ntabwo yabinkoreye nk’umuntu wari ufite ikipe. Ku kugiti cyanjye sinavuga ko nzamwishimira, hoya. No kuba yarandekuye yabinyujije mu zindi nzira, we yashatse inyungu nyinshi cyane niyo mpamvu ntazamubara mu bantu banyoboye ngo numve nishimye”.

Rutanga kandi yemeje ko hari abantu bamugambaniye abura uko yerekeza muri Yanga yari yamushimye gusa avuga ko atashyira ukuri kose hanze.

"Sinavuga izina ryuwabiteye ariko ntibabura ntabwo ari ngombwa ngo mbivuge mu itangazamakuru ariko birimo kandi ukuri kose ntabwo ariko kuvugwa. Ndi umukinnyi ugifite imbaraga kandi ntabwo ariho Imana yari yangeneye buriya”.

Rutanga Eric yageze muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2017/18 avuye muri APR FC, ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino 2018/19, aza no kugirirwa icyizere agahabwa inshingano zo kuyobora bagenzi be mu kibuga nka Kapiteni.

Rayon Sports na Police FC yamaze gutangaza ko yumvikanye ku igurwa n’igurishwa rya Rutanga Eric wamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Police FC.

Rutanga Eric yatangaje ko yananijwe cyane na Sadate uyobora Rayon Sports

Rutanga yatangaje ko Sadate Munyakazi yamubereye umubyeyi gito





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND