RFL
Kigali

Sadate yatangaje akayabo katanzwe n’abashakaga kuyobora Rayon Sports mu yandi makipe ngo ayitware abakinnyi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/06/2020 15:03
0


Mu butumwa Perezida wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi yageneye abakunzi b’iyi kipe ku bimaze iminsi biyiberamo, yemeje ko abagize Akanama Ngishwanama banashakaga kuyobora iyi kipe batanze asaga Miliyoni 25 Frw kugira ngo andi makipe atware abakinnyi b’inkingi za mwamba bari muri Rayon Sports.



Muri ubu butumwa burebure, Sadate yavuze ko hari abashakaga kuyobora iyi kipe batanze miliyoni 25 Frw mu yandi makipe ngo atware abakinnyi ba Rayon Sports, anashimangira ko iyi kipe ifite gahunda yo gukinisha abakinnyi bakiri bato.

Yagize ati “Mpereye ku bibazo bimaze iminsi bihari mu buyobozi, nagira ngo mbabwire ko mu bibazo bikomeye tugira 90% bishingiye kuri icyo, impamvu mvuga gutyo ni uko usanga Umuryango wacu umeze nk’urugo rutagira nyira rwo aho usanga buri wese arukoramo ibyo ashatse”.

“Ni yo mpamvu mwumvise amakuru anyuranye aho abantu kuko bayoboye bahaguruka bagatangaza ko birukanye ubuyobozi bwatowe, bagashora amafaranga arenga miliyoni 25 Frw mukwangiza isura y’ubuyobozi, bagatanga ayo mafaranga mu bikorwa byo kujyana abakinnyi mu yandi makipe ngo bakunde bananize ubuyobozi, nibaza niba ari rwo rukundo dukunda ikipe yacu bikanyobera”!

“Abababwira ko ikipe yasenyutse kubera ko umukinnyi runaka yagiye, ababivuga ni ba bandi bashyira igitutu ku buyobozi ariko mu by’ukuri bashaka ko dukomeza kubaho uko bidakwiriye. Dufite abakinnyi 29, hamaze kugenda batanu uretse ko dufite abazongerwamo ariko rwose nta byacitse ihari”.

 “Ntabwo tuzakomeza kubaho uko tudashoboye, niyo mpamvu ubu umukinnyi tumuha ibyo dushoboye kandi tuzabona, uzabyemera tuzakomezanya utazabyemera tuzatandukana naho abumva ko abakinnyi b’amazina ari bo bakora ibyo dushaka, nkeka ko iyo biba ibyo ubu tuba twaratwaye igikombe kuko nitwe dufite amazina akomeye, ariko ntibyabujije ko turangiza turi aba kabiri”.

“Ikindi kandi ndabibutsa ko kuva 2004 kugera 2012 nta gikombe twatwaye, nyamara tuzanye abana barimo Manzi, Seif, Djabel, Djihadi, Kevin, Bonheur, … uwo mwaka twageze ku mukino wa nyuma, ukurikiyeho dutwara igikombe ndetse na nyuma yaho ibikombe biraboneka karahava. 

Urwo ni urugero twakagombye kwigiraho, tugashaka abana bafite impano badafite amazina (kuko nitwe twubaka amazina yabo si bo bubaka amazina yacu) tukabaha abakuru bafite ubunararibonye bwiza kuko hari n’abafite ubunararibonye ariko bubi, ubundi hakaba guhuza muburyo bw’amikoro ndetse na tekinike. Nidukora ibi muzambaze ibikombe”.

Sadate kandi yasabye abakunzi ba Rayon Sports kwemera no gushyigikira izo mpinduka. Yagize ati"Mukemera tukabaho uko tubishoboye, tukiyemeza gukora icyo tuzabasha”.

Sadate yemeza ko Rayon Sports igomba kubaho bijyanye n'amikoro yayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND