RFL
Kigali

Safi Madiba bwa mbere yazamukanye n'umugore we ku rubyiniro aramuririmbira anashimira Urban Boys imbere y'imbaga-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/12/2018 9:58
2


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukuboza 2018 ku munsi mukuru wa Noheli mu mujyi wa Kigali habereye igitaramo cya Xmass Celebrities Party cyahuje abantu b'ibyamamare n'abakunzi babo.Iki gitaramo cyateguwe n'inzu isanzwe ifasha abahanzi ya The Mane cyanaririmbyemo abahanzi banyuranye.



Ubwi Safi Madiba yageraga ku ndirimbo'Got it' yakoranye na Meddy, umufasha we yazamutse ku rubyiniro Safi Madiba amuririmbira imbere y'abafana. Nyuma yo kuririmba iyi ndirimbo Safi yashimiye bikomeye umufasha we ndetse n'itsinda rya Urban Boys yakuriyemo ndetse yanamamariyemo.

Ni ubwa mbere Safi Madiba yumvikanye ashimira bagenzi be babanye muri iri tsinda  kuva batandukanye mu mwaka wa 2017. Urban Boys yo byari byitezwe ko baririmba muri iki gitaramo nta n'ubwo bakirangije cyane ko bahise bitahira kitarangiye, n'igihe Safi Madiba yabashimiraa imbere y'imbaga bari bamaze kugenda.

Ashimira umugore we na Urban Boys, Safi Madiba mbere yo kuririmba indirimbo ye Nisamehe yakoranye na Urban Boys yagize ati" Uwakoshereje umuntu muri uyu mwaka amusabe imbabazi, ndashimira umukecuru (umugore we) ndetse ndashimira Urban Boys ndabizi ko barimo hano..."

Safi Madiba

Safi Madiba

Safi Madiba

Safi Madiba yashimiye umufasha we na Urban Boys yakuriyemo

REBA HANO UKO SAFI MADIBA YARIRIMBIYE UMUGORE WE IMBEREY'IMBAGA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Diana5 years ago
    Egokobaba ngwumukecuru??????
  • MANIYO4 years ago
    SAFI YASUBIYE MURI URBAN BOYS





Inyarwanda BACKGROUND