RFL
Kigali

Safi Madiba yaririmbiye abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo indirimbo ye nshya ‘Kontwari’-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/05/2019 9:32
0


Bwa mbere kuva yashyira hanze indirimbo ye yise ‘Kontwari’, Safi Madiba yaririmbye mu ruhame mu kabari Bauhaus Club Nyamirambo. Ni indirimbo yishimiwe bigaragaza ko yatangiye gucengera muri benshi bakunda ibihangano bye.



Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 04 Gicurasi 2019. Safi Madiba yataramiye muri Bauhaus Club Nyamirambo abisikana na Jay Polly wahatamiye mu cyumweru gishize. Kwinjira byari amafaranga 1,000 Frw. Bauhaus Club Nyamirambo yari irimo umubare munini w’abayisohokeyemo hashingiwe ku kuba cyari icyumweru cya mbere cy’ukwezi.   

Bauhaus Club Nyamirambo iri mu tubyiniro tugezweho.

Safi Madiba ni umuhanzi ubarizwa mu inzu ireberera inyungu z’abahanzi The Mane ahuriyemo na Marina, Queen Cha ndetse na Jay Polly. Mu gihe amaze mu kibuga cy’umuziki ku giti cye amaze gushyira hanze indirimbo nka ‘Kimwe kimwe’. 

Bauhaus Club Nyamirambo iri mu tubari dukunze gusohokerwamo na benshi mu bahanzi nyarwanda n’abafite abafite amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro.

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin). Imaze gutumirwamo n'abahanzi Senderi Hit, Social Mula, Dream Boys, Mico The Best, Active, Bull Dogg n’abandi basusurukije abasohoye muri aka kabari.

Bafite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788816126.

Safi Madiba yanyuze abasohoye Bauhaus Club Nyamirambo.

MC Tino yatunguranye muri iki gitaramo.

Dj Theo yifashishijwe mu kuvangavanga imiziki muri iki gitaramo.

AMAFOTO: Regis Byiringiro





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND