RFL
Kigali

Safi Madiba yateguye igitaramo cyo gususurutsa abakunzi b’umuziki we ku munsi w’abakundana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/02/2019 18:52
1


Safi Madiba ni umuhanzi ukomeye mu Rwanda ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane, uyu muhanzi magingo aya usigaye yikorana umuziki kuva yava mu itsinda rya Urban Boys kuri ubu uyu mugabo akaba yamaze gutangaza ko yateguriye abakunzi be igitaramo cyo gususurutsa abakunzi be ku munsi w’abakundana ‘St Valentin’.



Safi Madiba kuri ubu ni umwe mu bahanzi bahagaze bwuma muri muzika cyane ko uyu umwaka wa 2018 yawurangije  ari umwe mu bahanzi babanyarwanda bakoze indirimbo nyinshi kandi ubona ko zikoranye ubuhanga cyane yari umwe mu bahanzi bakwitwa bashya mu muziki w’u Rwanda cyane ko yari aherutse gutangira kwikorana umuziki byatumye Safi Madiba akoresha imbaraga ngo yerekane ko ari umwe mu bahanzi bashoboye kandi ashimishe abakunzi be anigarurire abakunzi b’umuziki yakoze akiri mu itsinda.

safi

SAFI Madiba yateguriye abakundana igitaramo...

Kuri ubu Safi Madiba afite igitaramo agiye gukorera abakundana ku wa Kane tariki 14 Gashyantare 2019 umunsi mpuzamahanga w’abakundana ‘St Valentin’, iki  gitaramo byitezwe ko kizabera muri People Club aha kwinjira bikaba ari amafaranga ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5000frw).ushaka kwicara ku meza ari mu myanya y’icyubahiro akishyura 150000frw agahabwa icupa rya Henessy, ariko kandi abakundana azaba basa neza guhiga abandi bakazagenerwa ibihembo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gisele bijoux5 years ago
    amakuru ashyushy tub tuyashak





Inyarwanda BACKGROUND