RFL
Kigali

Saint Valentin: Royal FM yateguye ibirori Romantic Night bizahemberwamo ‘couples’ eshanu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/02/2019 13:13
0


Ubuyobozi bwa Royal Fm bufatanyije na Park in by Radisson, Unilever ndetse na Wakanda Villa bateguye ibirori byiswe ‘Romantic Night’ ku munsi w’abakundana (Valentine's Day) uzizihizwa kuya 14 Gashyantare 2019.



Saint Valentin ni umunsi udasanzwe wahariwe abakundana wizihizwa buri tariki 14 Gashyantare ku Isi yose. Murenzi Emmalito, Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gutegura ibitaramo muri Royal Fm, yabwiye INYARWANDA, ko kuri saint valentin abakundana bateguriwe umunsi wihariye aho bazabona amahirwe yo kuganirira mu ijoro yiswe ‘Romantin Night’.

Yavuze ko abazitabira ibi birori bazahabwa impano zitandukanye kandi bakakirizwa amafunguro n’ibyo kunywa by’amako yose.  Yagize ati " Nibyiza ko abantu bahura bagasangira bakaboneraho n’umwanya wo kwishimira ibihe bagiranye, banashima Imana kubwo kuba bakiri kumwe kandi bakundana.

“ Ubundi kugira ngo umuntu uwariwe wese ufite umukunzi azabone amahirwe yo kuzaza bisaba kumva 94.3 Royal FM ugakurikira ibibazo abanyamakuru bakubaza mu biganiro bya buri munsi. Birimo kuba wasangiza abantu inkuru y’ibihe bitoroshye waba waraciyemo n'umukunzi wawe n’uburyo waje kubyitwaramo n’ibindi byinshi abanyamakuru bagenda babaza.

Yakomeje ati “Nyuma abazatsinda bose buri wese yemerewe kuzana umukunzi we muri Romantic Night izabera Wakanda Villa kuri 14 Gashyantare 2019, ari nabwo hazatorwa ‘Couples’ 5 zizahabwa amahirwe yo kurara muri Hotel y'ikitegererezo Park Inn by Radisson.”

Yashimangiye ko igikorwa kizaba ngarukamwaka kuko kibutsa abantu ibihe bagiranye bityo bigatuma barushaho kuhirira urukundo rwabo birinda kidobya.

Royal Fm yateguye ibirori byiswe 'Romantic Night'.

Royal FM ni Radio imaze imyaka isaga 6 ikorera mu Rwanda, iherereye mu karere ka Kicukiro/ Kagarama ahegereye Kaminuza ya Mount Kenya. Iyi Radio ivugira ku murongo wa 94.3. Itambutsa ibiganiro bitandukanye nka  "Kigali in the morning" Ikiganiro gikorwa na Jackie na Anorld, "AM to PM" ikorwa na Aissa Cyiza,  "Royal Drive" ikorwa na Rwabz na Musinga ndetse na Top 20 ikorwa na Cyuzuzo.


Royal FM imaze imyaka isaga 6 ikorera mu Rwanda.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND