RFL
Kigali

SALAX AWARDS 7: Safi Madiba, Melody, Ama G, Queen Cha,..bayoboye abandi mu byiciro bahatanyemo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/02/2019 10:10
0


Ibihembo bya Salax Awards bigeze mu mahina! Abahanzi Safi Madiba, Bruce Melody, umuraperi Ama G The Black, Queen Cha, Yverry, Deo Munyakazi, Itsinda The Same, Ezra Joas ndetse na Davis D bayoboye abandi mu byiciro bahataniyemo ibihembo.



Amajwi yo kuri internet mu gitondo cy’uyu wa kane tariki 07 Gashyantare 2019 ku isaha ya saa tatu n’iminota 15’ aragaragaza ko Yverry ayoboye abandi mu cyiciro Best RnB afite 24 %, Queen Cha ayoboye mu cyiciro Best Female aho afite 32 %, Davis D ayoboye mu cyiciro Best Afrobeat aho afite 38%, Ezra Joas ayoboye mu cyiciro Best Gosple Artist afite 36%.

Deo Munyakazi ayoboye mu cyiciro Culture and Traditional afite amajwi 26%, Ama G The Black ayoboye muri Hip Hop afite 23, itsinda The Same riyoboye muri Best Group bafite 35%, Safi Madiba ayoboye muri Best Upcoming Artist afite 28% ndetse na Bruce Melody uyoboye mu cyiciro Best Male afite 20%.

Safi Madiba ayoboye mu cyiciro cy'abahanzi bakizamuka.

Kugeza ubu Oda Paccy, Urban Boys, Charly&Nina, Christopher ndetse na Dj Pius bamaze gusezera mu irushanwa. Aba bariyongeraho n'abahanzi bo muri Kina Music banze kwitabira iri rushanwa. Abahanzi batanu bazakomeza muri buri cyiciro buri wese azahabwa ibihumbi ijana, uzegukana igikombe azahabwa Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw).

Ibi bihembo biri gutegurwa na AHUPA Services Digital Media yabyeguriwe mu gihe cy’imyaka itanu. Gutora abahanzi byatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 05 Gashyantare 2019, bizasozwa ejo ku wa 08 Gashyantare 2019.

Guha amahirwe umuhanzi yo kwinjira muri 5 bahatanira ibihembo birakorwa binyuze ku rubuga salaxawards.rw. Ku butumwa bugufi ukoresheje telefone ukandika ijambo Salax ugasiga akanya ugashyiraho code ya buri muhanzi ukohereza kuri 9092. Tariki 29 Werurwe 2019 ni bwo hazaba umuhango wo gutanga ibihembo ku bahanzi bazaba batsinze. 

AMAFOTO:


Yverry ayoboye muri Best Rnb.

Queen Cha muri Best Female ari imbere.

Davis D ayoboye muri Best Afrobeat.

Deo Munyakazi ayoboye muri Cultural and Traditional.

Safi Madiba ayoboye muri Upcoming Artist.

Bruce Melody ayoboye muri Best Male.

Ama G The Black ayoboye muri Hip Hop.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND