RFL
Kigali

SALAX AWARDS: Ikirezi Group basinyanye amasezerano na AHUPA igiye kujya itegura ibi bihembo bigenerwa abahanzi -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/01/2019 16:13
2


Salax Awards ni ibihembo bigenerwa abahanzi baba bitwaye neza kurusha abandi mu Rwanda, byatangiye gutangwa muri 2009, biza guhagarara ku mpamvu ababitegura bahamya ko ari iz'ubushobozi. Kuri ubu ibi bihembo bigiye kongera kugaruka nyuma y'imyaka itatu bitaba ndetse n'ababitegura bamaze guhinduka.



Bwa mbere Salax Awards yategurwaga n'itsinda ry'abanyamakuru bari baribumbiye mu cyo bise Ikirezi Group, bateguye ibi bihembo inshuro 6 baza guhagarara iya 7 itabaye ari nayo nyir'izina igiye guherwaho. Abahanzi mu byiciro binyuranye bakaba bagiye kugenerwa ibihembo hagendewe k'uko bitwaye, uburyo bwo gushakisha abazahembwa bwo bwamaze guhinduka ugereranyije n'uko byakorwaga na Ikirezi Group.

Salax Awards

Emma Claudine wari uhagarariye Ikirezi Group asinya amasezerano

Umuyobozi wa AHUPA yatangaje ko abazahembwa ari abazaba bujuje ibisabwa, baziyandikisha hanyuma akanama nkemurampaka bafite kagatoranya umubare wagenwe muri buri cyiciro hagendewe ku mubare w'abiyandikishije. Twamubajije ibijyanye n'ibizagenderwaho adutangariza ko mu masaha macye ari imbere bazabitangaza kuko kwiyandikisha kw'abahanzi bishobora gutangira mu minsi ya vuba.

Salax Awards

Ahmed Pacifique uyobora AHUPA asinyira kwakira Salax Awards

Ahmed Pacifique umuyobozi wa AHUPA yabwiye Inyarwanda.com ko amasezerano bagiranye n'Ikirezi ari ayo gutegura Salax Awards mu gihe cy'imyaka itanu ndetse kuri ubu bakaba bagiye gutangirana n'ibyiciro bitandatu biziyongeraho umuhanzi w'umwaka uzajya uba anafite indirimbo y'umwaka ndetse n'uwakoze amashusho w'umwaka kimwe n'uwakoze indirimbo mu buryo bw'amajwi w'umwaka.

Ikijyanye n'amafaranga baba baguze iyi Award, abagize AHUPA kimwe n'abayobozi b'Ikirezi batangaje ko nta mafaranga ibi bihembo byaguzwe icyakora umuyobozi w'Ikirezi Emma Claudine we yabwiye Inyarwanda.com ko hari amafaranga bazagenda binjiza mu gikorwa bitewe n'uko cyagenze cyane ko bikubiye mu masezerano bagiranye. Emma Claudine yatangaje ko bizeye neza ko Salax igiye kongera kubaho kandi neza yongera kwibutsa abanyarwanda ko icyo bari babuze ngo ikomeze atari abahanzi nk'uko benshi babikeka ahubwo icyo bari barabuze ari amafaranga yo kuyitegura neza.

Salax Awards

Bamaze kubyemeranya Salax Awards igiye kongera kubaho

Salax Awards ya karindwi igiye kuba, abazahembwa bazashyikirizwa ibihembo tariki 29 Werurwe 2019, buri wese watsindiye igihembo akazashyikirizwa miliyoni y'u Rwanda mu gihe uzaba ahatana wese we azashyikirizwa 100,000frw. Gahunda irambuye y'uburyo igikorwa kizagenda byatangajwe ko izajya hanze mu minsi iri imbere nk'uko abatsindiye gutegura ibi bihembo babitangarije Inyarwanda.com.

REBA HANO IBIKUBIYE MU MASEZERANO IKIREZI GROUP YASINYANYE NA AHUPA IGIYE KUJYA ITEGURA SALAX AWARDS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mc.matatajado5 years ago
    TWIZERE IMPINDUKA NZIZA WENDA
  • Hh5 years ago
    Huumm nzabibara bibaye. Sinzi niba ari umwaka ushize cg uwawubanjirije nabwo bari basinyanye amasezerano na company ntibuka nezaaa. Reka ibi dupfe kubyizera wenda wasanga bisaba. Gusa courage kuko Salax yafashaga abahanzi cyane





Inyarwanda BACKGROUND