RFL
Kigali

SALAX AWARDS7: Abahanzi bahatanira ibihembo bahawe nimero bagiye gutorerwaho, amatora aratangira vuba

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/02/2019 11:31
0


Mu minsiishize nibwo hamenyekanye abahanzi batanu batanu muri buri cyiciro bahatanira ibihembo bya SALAX Awards iri kubva ku nshuro yayo ya karindwi mu gihe cy’imyaka isaa icumi ibi bihembo bimaze bitangirwa ku butaka bw’u Rwanda. Kuri ubu amatora ku bahanzi bahatanira ibihembo agiye gutangira ndetse abahanzi bagenewe nimero bazatorerwaho.



Abahanzi batanu mu byiciro icyenda bisobanura ko ari nimero 45 zigomba gutangwa aha kimwe mubyatangajwe nabategura SALAX Awards ni uko amatora yo muri iki cyiciro azaba hifashishijwe SMS gusa, aha abahanzi bakazatorwa wandika umubare w’umuhanzi ushyigikiye hanyuma ukohereza kuri 7333 ugahesha amahirwe umuhanzi ushyigikiye ngo abe yakwegukana igihembo muri buri cyiciro.

Byitezwe ko amatora ya SALAX Awards7 atangira kuri uyu wa mbere tariki 25 Gashyantare 2019 akazarangira mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2019 ahazaba hatangwa ibihembo tariki 29 Werurwe 2019. Aha abakunzi b’abahanzi banyuranye bakaba bategerezanyije amatsiko aya matora ngo babashe kwihera amahirwe abahanzi babo abahanzi bashyigikiye.

Peace Jolis yinjiye muri SALAX Awards asimbuye Social Mula wikuye muri ibi bihembo agahita anasezererwamo by'igihe cyose bigitegurwa na AHUPA

Twibukiranye ko kugeza ubu gutora bizakorwa hifashishijwe SMS gusa nkuko Ahmed Pacifique umuyobozi wa AHUPA itegura Salax Awards yabitangarije Inyarwanda.com aha bisobanura ko gutora ku mbuga nkoranyambaga byamaze gukurwaho hakazabarwa amajwi ya SMS gusa. Aha amajwi ya SMS akazateranywa nayabagize akanama nkemurampaka bityo abegukana ibikombe muri buri cyiciro bakamenyekana.

REBA HANO NIMERO ZAHAWE ABAHANZI BAHATANA MURI SALAX:

BEST MALE ARTIST:

Bruce Melody (1)

Yvan Buravan (2)

Isreal Mbonyi (3)

King James (4)

Riderman (5)

BEST FEMALE ARTIST:

Alyn Sano (6)

Assinah Erra (7)

Marina (8)

Queen Cha (9)

Young Grace (10)

BEST GROUP:

Active (11)

Just Family (12)

The Same (13)

Tresor (14)

Yemba Voice (15)

BEST R&B ARTIST:

Bruce Melody (16)

Yvan Buravan (17)

King James (18)

Peace Jolis (19)

Yverry (20)

BEST HIPHOP ARTIST:

Ama G The Black (21)

Bull Dogg (22)

Jay C (23)

Khalfan (24)

Riderman (25)

BEST AFROBEAT ARTIST:

Danny Vumbi (26)

Davis D (27)

Mico The Best (28)

Mc Tino (29)

Uncle Austin (30)

BEST GOSPEL ARTIST:

Israel Mbonyi (31)

Aime Uwimana (32)

Gentil Bigizi (33)

Patient Bizimana (34)

Serge Iyamuremye (35)

BEST TRADITIONAL ARTIST:

Clarisse Karasira (36)

Deo Munyakazi (37)

Jules Sentore (38)

Mani Martin (39)

Sophia Nzayisenga (40)

BEST UPCOMING ARTIST:

Alyn Sano (41)

Andy Bumuntu (42)

Yvan Buravan (43)

Marina (44)

Sintex (45)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND