RFL
Kigali

SALAX AWARDS7: Abahatana muri buri cyiciro bamenyekanye, Yvan Buravan ni we uri henshi mu gihe Safi Madiba yabuze na hamwe–URUTONDE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/02/2019 0:12
1


Irushanwa rya Salax Awards 7 rigeze ahakomeye dore ko hamaze kumenyekana abahanzi batanu muri buri cyiciro bahatanira ibihembo muri iri rushanwa. Yvan Buravan niwe uri ahantu henshi mu gihe Safi Madiba yabuze na hamwe.



Salax Awards ibihembo bigenerwa abahanzi, bigiye kuzuza imyaka icumi bibayeho hano mu Rwanda ariko nanone bigiye no gutangwa ku nshuro ya karindwi dore ko hari bitatu bitatanzwe bitewe n'uko kuva muri 2016 kugeza 2018 ibi bihembo bitatangwaga magingo aya bikaba bigiye kongera gutangwa yewe n'ababitanga barahindutse.

Salax Awards yatangiye mu minsi ishize yatangijwe no gushaka abahanzi bazayihatanira, ibi byatumye AHUPA nka kompanyi isigaye itegura ibi bihembo nyuma yo kumvikana na IKIREZI Group bemeza ko abahanzi bazahatanira Salax Awards ari abahanzi bakoze neza cyane mu myaka itatu ishize, iki gihe hatoranyijwe abahanzi 10 muri buri cyiciro (uretse icy’amatsinda yabaye make) bityo ibyiciro icyenda biba aribyo bishakwamo abazahembwa.

Ku ikubitiro KINA Music yatangaje ko nta muhanzi wayo uzitabira Salax Awards mu gihe batagiranye ibiganiro byihariye n'abategura ibi bihembo, icyifuzo cyamaganiwe kure basabwa kwitabira inama rusange y’abahanzi bagomba kugenerwa ibihembo bagatangiramo ibitekerezo. Uku kudahuza kwatumye KINA Music iguma ku cyemezo cyabo abahanzi babo ntibabasha kwitabira Salax Awards, usibye aba bahanzi ariko kandi Oda Paccy, Charly na Nina, Dj Pius na Christopher bahise bikura mu irushanwa kubera impamvu zinyuranye.

Salax

Abahanzi barindiriye guhamagarwa

Nyuma amatora yaratangiye ngo hashakishwe abahanzi batanu ba mbere muri buri cyiciro ari nabo bagomba kumara ukwezi kurenga bahatanira ibihembo by’aba mbere, aha hakaba haratoranyijwe ibyibiro binyuranye birimo; Best Female, Best Male, Best RNB, Best Afrobeat, Best HipHop, Best Culture and Traditional, Best Upcoming, Best Group na Best Gospel Artist.

Kate Gustave

MC Kate Gustave ni we wari uyoboye uyu muhango...

Kuri uyu wa Mbere Tariki 11 Gashyantare 2019 ni bwo ku Kimihurura muri Gusto Italiano habereye ibirori byo gutangaza abahanzi batanu muri buri cyiciro bagiye guhatanira ibihembo, aha Yvan Buravan ni we watoranyijwe henshi cyane ko azaba ahatana hatatu mu gihe Safi Madiba we wahatanaga muri habiri nta na hamwe yatoranyijwe. 

yvan buravan

Yvan Buravan niwe uyoboye abatowe henshi

REBA UKO ABAHANZI BAGIYE GUHATANA MU BYICIRO;

Umuhanzi witwaye neza muri R&B:

Bruce Melody

Social Mula

Buravan

King James

Yverry

Umuhanzi witwaye neza mu bari n’abategarugori:

Young Grace

Marina

Queen Cha

Alyn Sano

Asinah

Umuhanzi witwaye neza muri Afrobeat:

Mico The Best

Uncle Austin

Davis D

Mc Tino

Danny Vumbi

Umuhanzi witwaye neza mu ndirimbo zihimbaza Imana:

Israel Mbonyi

Serge Iyamuremye

Aime Uwimana

Patient Bizimana

Gentil Bigizi

Umuhanzi witwaye neza mu njyana gakondo:

Jules Sentore

Clarisse Karasira

Deo Munyakazi

Mani Martin

Sophia Nzayisenga

Umuhanzi witwaye neza muri Hip Hop:

Riderman

Khalifan

Bull Dogg

Jay C

Amag The Black

Umuhanzi witwaye neza mu bakizamuka:

Sintex

Marina

Andy Bumuntu

Alyn Sano

Buravan

Itsinda ryitwaye neza:

Trezzor

Active

Yemba Voice

The Same

Just Family






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karasira5 years ago
    Sha ubundi ibyanyu biransetsa ubwo rero ndabona ari uwo musore ariwe watumiwe gusa ubuse tuyobewe ibyayo mahembo yanyu sha ibi nabyo ntakigenda birutwa nibyambere puuuu ngo assinah ngo sano abo ntakintu bazwiho gifatika





Inyarwanda BACKGROUND