RFL
Kigali

SALAX AWARDS7: Gutoranya abahanzi bazahatanira ibihembo byatangiye, menya uko waha amahirwe umuhanzi ukunda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/01/2019 10:43
4


Salax Awards ku nsuro yayo ya karindwi igiye gutangira, nyuma yuko ibi bihembo bigenerwa abahanzi bigarutse kuri ubu hagezweho ibihe byo gutoranya abahanzi bazaba bahatanira ibikombe mu byiciro bitandukanye. Kuri ubu abahanzi batangiye kwiyandikisha mu byiciro binyuranye ndetse abanyamakuru n'abafana bashobora guha amahirwe abahanzi.



Mu minsi ishize nibwo AHUPA yegukanye imirimo yo gutegura irushanwa rya Salax Awards, nyuma yo kwegukana iyi mirimo bahise batangaza uko abahanzi batangira kwiyandikisha cyangwa abanyamakuru nabafana bagatora abazahatanira ibihembo. aha ubuyobozi bwa AHUPA bwagize buti" Ahupa Digital Services ibazaniye Salax Awards ku nshuro ya 7, ku nkunga ya StarTimes. Waha amahirwe umuhanzi ukunda yo kujya k'urutonde rw'abazahatanira ibyo bihembo. Sura urubuga rwa www.salaxawards.rw cyangwa ukoresheje ubutumwa bugufi andika ijambo SALAX usige akanya wandike umuhanzi ukunda wohereze kuri 9092."

Usibye umuhanzi ushobora kwiyandikisha gutyo cyangwa se abafana hari itsinda ry'abanyamakuru batoranyijwe bakorana bya hafi na Star Africa Media naryo rizatanga urutonde rwabo bityo amajwi ateranywe haboneke abahanzi 10 muri buri cyiciro gihatanira ibihembo. Nyuma abahanzi 10 bahatanira ibihembo bazatoranywamo 5 n'abagize akanama nkemurampaka kateguwe maze aba batanu babe aribo batoranywamo uzegukana ibihembo muri buri cyiciro.

SALAX AWARDS VII  izibanda ku ndirimbo ( Audio & Video ) zasohotse muri imyaka itatu ishyize, ni ukuvuga guhera Tariki ya 1 Mutarama 2016   kugeza tariki ya 31 Ukuboza 2018.

SALAX VII izaba tariki 29 Werurwe 2019 ahazaba hatangwa ibihembo, izaba irimo “Catégories “ esheshatu (6)  ari zo :

Umuhanzi witwaye neza muri R&B

Umuhanzi witwaye neza mu bari n’abategarugori

Umuhanzi witwaye neza muri Afrobeat

Umuhanzi witwaye neza muri Gospel

Umuhanzi witwaye neza mu njyana gakondo (Culture and Traditional )

Umuhanzi witwaye neza muri Hip Hop

Umuhanzi ashobora kwandikisha/shyirizwa ibihangano bye  bitandukanye muri “Catégories” zirenze imwe

Indi “Catégorie” iyoboye izindi, izatoranywa muri izo esheshatu maze abe ariyo ihabwa igihembo cy’indirimbo yahize izindi zose: Best of the Best songs muri StarTimes Salax Awards.Buri muhanzi uzaboneka muri batanu ba mbere (5 Nominées / Nominees)  muri buri “Catégorie “ azahembwa  amafaranga 100,000 RFW. Umuhanzi wa mbere muri buri « Catégorie » azahembwa Award iherekejwe n’amafaranga 1,000,000 Rwf.

Ahupa

AHUPA yegukanye isoko ryo gutegura Salax Awards mu myaka itanu 

Indirimbo yahize izindi izahembwa amafaranga 1,500,000Rwf, maze abayitunganyije mu buryo bw’amajwi n’amashusho (audio & video producers) buri wese ahembwe amafaranga 500,000 Rwf .

Gutanga « Nomminee/Nomminés » biratangira kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 25  Mutarana 2019 bikazageza Kuwa Mbere Tariki ya 28 Mutarama 2019, saa sita z’ijoro. Utanga « Nomminee/Nomminé » asabwe gutanga mbere ya bose izina ry’indirimbo n’izina rya nyirayo.

Guhera Kuwa Kabiri Tariki ya 29 kugeza Kuwa Kane Tariki ya 31 Mutarama 2019, abatoranyijwe uko ari icumi (10) muri buri cyiciro bazatangazwa maze umuhanzi wumva atifuza kuza mw’irushanwa abivuge bamuvanemo.Ubuyobozi bwa AHUPA bwiyemeje no kuzavugana n’abafite ibihangano  byatoranyijwe mu rwego rwo kubaha amakuru arushijeho.

Kuri ayo matariki avuzwe hejuru, umuhanzi yemerewe guhinduza igihangano cyatanzwe cyangwa agasaba ko cyimurirwa icyiciro cyashyizwemo  (Catégorie) Ku Cyumweru Tariki  3 Gashyantare 2019 nibwo hazamenyekana abahanzi n’ indirimbo z’abahanzi batanu bageze muri « Catégories des Nomminés/Nomminee’s Categories  » maze amatora atangire ku mugaragaro. Uburyo bwo gutora buzamenyeshwa icyo gihe.

Amajwi y’abakunzi ba muzika azahabwa 50 %, na AHUPA izashyiraho akanama nkemurampaka (Panel) kagizwe n’inyangamugayo zifite ubumenyi muri muzika kandi zituruka mu bisata bitandukanye. Aka kanama niko kazatoranya indirimbo ya mbere yo  muri buri cyiciro, n’indirimbo yahize izindi mu byiciro byose uko ari bitandatu.

KANDA HANO UBASHE KWIYANDIKISHA CYANGWA KWANDIKISHA UMUHANZI UKUNDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Agahozo_pretty_queen5 years ago
    Mc tino ndamushyigikiye
  • Agahozo_pretty_queen5 years ago
    Shyigikiye muhanz mc tino
  • Kwitonda Eric5 years ago
    Kbs nibyiza cyane turabyishimiye, ni iminsi itarimike yarishize iryorushanwa ritagaruka. Bahanzibacu tubari inyuma miharanire insinzi, kndi ndabiz muzabigeraho. But ikbz , iryo rushanwa ni iryaburimuhanzi wese cg riratoranya??
  • Habineza Patrick 5 years ago
    Nshyigikiye umuhanzikazi Gihozo Pacifique yarakoze cyane rwose





Inyarwanda BACKGROUND