RFL
Kigali

SALAX AWARDS7: Social Mula wasezeye bitunguranye yahise asimbuzwa Peace Jolis

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/02/2019 15:02
0


Ibihembo bya Salax Awards bigiye ku nshuro yabyo ya karindwi mu gihe cy’imyaka icumi bimaze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gashyantare 2019 nibwo hatangajwe abahanzi bahatana muri buri cyiciro, aha abahanzi batanu muri buri cyiciro batangajwe ndetse kuri ubu hari kwitegurwa kubaha 100 000frw buri wese.



Nyuma y’amasaha macye cyane hatangajwe uru rutonde Social  Mula atoranywa mu cyiciro cy’abahanzi bakoze neza mu njyana ya R&B, aho yari ahatanye nabandi bahanzi banyuranye barimo; Bruce Melody,Buravan,King James,Yverry. Bitunguranye Social Mula wari wamaze gufata Certificat y’umuhanzi watoranyijwe mu bandi yaje gusezera atangaza ko avuyemo ku mpamvu ze bwite.

social

Social Mula ari muri batanu bari batoranyijwe anahibereye

Nyuma yuko Social Mula asezeye Inyarwanda.com twifuje kumenya ikigiye gukurikira mu irushanwa, aha Ahmed Pacifique yadutangarije ko umuhanzi wikuyemo aba afite uburenganzira bwo kuvamo ariko agahita asimbuzwa uwari umukurikiye ku majwi. Aha Social Mula yahise asimbuzwa Peace Jolis umuhanzi wari wagarukiye ku mwamba mu bihembo bya Salax Awards.

Salax

Peace Jolis niwe ugomba gusimbura Social Mula

Ahmed Pacifique yatangarije Inyarwanda.com ko atumva impamvu umuhanzi witabiriye igikorwa agahabwa Certificat yewe akanatangazwa ahibereye atigeze abihakana akihibereye ahubwo agahitamo kuva mu irushanwa nyuma y’amasaha make cyane. Icyakora yakomeje atangariza umunyamakuru ko ibi ntacyio bigomba guhombya ku bihembo cyane ko bigomba kuba byanze bikunze.

social

Social Mula yasezeye... ahita asimbuzwa Peace Jolis

Kuri ubu urutonde rushya rw’abahanzi bitabira SALAX Awards7 ni;

Umuhanzi witwaye neza muri R&B:

Bruce Melody

Peace Jolis

Buravan

King James

Yverry

Umuhanzi witwaye neza mu bari n’abategarugori:

Young Grace

Marina

Queen Cha

Alyn Sano

Asinah

Umuhanzi witwaye neza muri Afrobeat:

Mico The Best

Uncle Austin

Davis D

Mc Tino

Danny Vumbi

Umuhanzi witwaye neza mu ndirimbo zihimbaza Imana:

Israel Mbonyi

Serge Iyamuremye

Aime Uwimana

Patient Bizimana

Gentil Bigizi

Umuhanzi witwaye neza mu njyana gakondo:

Jules Sentore

Clarisse Karasira

Deo Munyakazi

Mani Martin

Sophia Nzayisenga

Umuhanzi witwaye neza muri Hip Hop:

Riderman

Khalifan

Bull Dogg

Jay C

Amag The Black

Umuhanzi witwaye neza mu bakizamuka:

Sintex

Marina

Andy Bumuntu

Alyn Sano

Buravan

Itsinda ryitwaye neza:

Trezzor

Active

Yemba Voice

The Same

Just Family

Umuhanzi w’umugabo witwaye neza kurusha abandi;

Bruce Melody

 Israel Mbonyi

King James

Yvan Buravan

 Riderman.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND