RFL
Kigali

Sam Muvunyi yashyize hanze indirimbo ivuga ibyiza by'u Rwanda - VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/09/2022 8:31
0


Umuhanzi Sam Muvunyi urimo gutegura umuzingo w'indirimbo za gakondo yashyize hanze indirimbo "Rwanda Kirezi nambaye" ya 2 yo kuri uwo muzingo.



Ni nyuma y'aho asohoye indirimbo ya mbere kuri uwo muzingo yise "Ubucurabwenge" ikakirwa neza ndetse abakunzi b'umuziki nyarwanda bakamubwira ko iyo njyana ayishoboye dore ko bamumenyereye mu ndirimbo zihimbaza Imana. 

Uyu muhanzi avuga ko "Rwanda Kirezi Nambaye" ari indirimbo yifuza ko bishobotse umunyarwanda wese yayumva kandi agasobanukirwa icyo u Rwanda ruvuze kuri we. 

Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Sam Muvunyi yabajijwe niba asubitse gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, atubwira ko nta muntu wiyambura ubuzima. Ati: "Gospel ni ubuzima, nta muntu wiyambura ubuzima rero. Ahubwo ubu ndimo gutegura 'Live recording' vuba nzababwira amatariki".


Aririmba ko u Rwanda ari Ikirezi yambaye kandi akaberwa


Sam Muvunyi yasohoye indirimbo "Rwanda Kirezi Nambaye"

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "RWANDA KIREZI NAMBAYE" YA SAM MUVUNYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND