RFL
Kigali

Sanyu yashyize hanze indirimbo nshya yise "You Never know" yigisha abantu ko gukundana ari uguhozaho-YUMVE

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:1/07/2019 8:45
0


Sanyu Emmy ukoresha izina ry'ubuhanzi rya Sanyu yashyize hanze indirimbo nshya yise "You Never know" yasohokanye na 'Video Lyrics' ikaba yigisha abantu ko gukundana ari uguhozaho.



You Never Know ugenekereje mu kinyarwanda birasobanuye ngo 'Ntwawamenya'. Ubwo Sanyu yagezaga iyi ndirimbo ku INYARWANDA yadutangarije ko ikubiyemo ubutumwa bwo kwigisha abakundana ko gukundana ari uguhozaho. 

"Ubutumwa nashakaga gutanga ni ukubwira abakundana ko rimwe na rimwe hajemo kwirara, muri iyi ndirimbo mbigishamo ko gukunda ari uguhozaho, uko mukundana bigahora ari bishya hatabayemo kwirara."-Sanyu

Sanyu yakomeje adutangariza ko igitekerezo cy'iyi ndirimbo cyavuye ku nkuru yiboneye bamwe mu bakundana basigana ku kwitanaho kwabo bombi mu rukundo, ari  nayo mpamvu mu nyikirizo y'iyi ndirimbo yavuze ko bishoboka ko wabana n'uwo mukundana cyangwa bishoboka ko wabana n'undi utari uwo. 


Sanyu ni umusore ukomeje gukora cyane.  

Tubibutse ko Sanyu ari umwe mu bagaragaje impano mu marushanwa yagiye anyuramo haba muri ‘ArtRwanda Ubuhanzi’ ndetse no muri ‘Hanga higa’ ho yanegukanyemo umwanya wa Kane.

Umuhanzi Sanyu amaze kugira indirimbo eshanu harimo Hoya, Ndi umunyarwanda, Sanyu, Samathan yamuhesheje izina mu irushanywa Hanga Higa rya Alain Muku n'iyi You Never Know yashyize hanze. Sanyu yakomeje asaba abakunzi ba muzika nyarwanda kuyisangiza bagenzi babo.

Kanda hano urebe indirimbo 'You Never Know' ya Sanyu







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND