RFL
Kigali

SEDY uba muri Amerika yasohoye indirimbo ‘Be kind to one another ’yakoranye na Riderman na Social Mula-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/03/2019 13:51
2


Sedrick Djano uzwi mu muziki nka SEDY ni umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mississipi, gusa ku bw’impamvu z’akazi akunze kuba muri Leta ya Texas. Kuri ubu SEDY yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Rideman ndetse na Social Mula.



UMVA HANO 'BE KIND TO ONE ANOTHER' BY SEDY FT RIDERMAN & SOCIAL MULA

SEDY yatangiye umuziki mu mwaka wa 2018. Magingo aya amaze gushyira hanze indirimbo 6 ndetse afite izindi 6 zikiri muri studio. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati: “Natangiye music nk’umwuga muri 2018. Mu busanzwe nakoraga Athletisme, ari nabyo byanyishyuriye amashuri (Scholarship). Kuri ubu mfite hanze 6 songs, and 6 songs zikiri muri studio.” Kuri ubu SEDY yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ‘Be Kind to one another’.


Sedy yiyemeje kujya akora umuziki agamije kubaremamo ibyiringiro

Mu kiganiro na Inyarwanda.com SEDY yavuze ko indirimbo ‘BE KIND TO ONE ANOTHER’ yayanditse akangurira buri wese kubanira neza mugenzi we. Ati: “Nayanditse ngamije gukangurira buri wese kubanirana neza na mugenzi we no gusangira duke ufite na mugenzi wawe udafite cyamgwa uwo urusha ubushobozi.” Twamubajije impamvu iyi ndirimbo yayikoranye na Riderman na Social Mula, adusubiza agira ati: “Riderman & Social Mula badufashije nk’uko n’undi wese yasaba undi ubufasha akamufasha rwose, and both are very good-person and great artist.”


Umuhanzi Sedy avuga ako afite indirimbo 6 zikiri muri studio

SEDY yavuze ko intego ya mbere afite mu muziki ari ugusangiza abakunzi b’umuziki muri rusange indirimbo nziza zubaka imitima zikanarema ibyiringiro n’ibyishimo mu mitima yabo. Ati: “Mu muziki nkora intego nta yindi ni iyo gusangiza abakunzi b’umuziki muri rusange indirimbo nziza zubaka imitima yacu, ndetse zikanatwuzuzamo hope and happiness in our heart. Kuko umutima wishimye, uzira ishyari, ugatuma ubana neza n’abandi, ndetse imibanire myiza burya ni nabwo buzima bwiza. Hamwe twese isi tukayihindura a better place.”

UMVA HANO 'BE KIND TO ONE ANOTHER' INDIRIMBO NSHYA YA SEDY

Yunzemo ati: “Indi ntego mfite mu muziki ni iyo gukoresha impano Imana yampaye mu rwego rwo gusangira, kuzamura, ndetse no guhindura ubuzima bwa benshi muri iy'isi batishoboye, tukabasha gusangira mu byo Imana iduha umunsi ku munsi. Mbese ntibibe kubiririmba gusa ahubwo ibikorwa bikaba byinshi kuruta amagambo kuko tayari narabitangiye kandi urugendo rurakomeje, I will never stop.”

SEDY yasoje adutangariza imishinga afite imbere ati: “Project mfite ni iyo nise: Be Kind To One Another Challenge, aho nteganya kuzenguruka mu bihugu bitandukanye nkora ibitaramo ndetse by’umwihariko nsura nkanazamura abatishoboye nzabasha kugeraho bo muri buri gihugu nzabasha kujyeramo. My upcoming event, iri mu kwa 5, le 18, 2019 yo gufasha aba Homeless (abana batagira iwabo) muri state ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika."


Ubwo aherutse mu Rwanda yishyuriye mituweli abatishoboye 100 anatanga amabati n'imyenda

UMVA HANO 'BE KIND TO ONE ANOTHER' BY SEDY FT RIDERMAN & SOCIAL MULA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Steve Ishimwe5 years ago
    Mwatubariza Sedy, igihe azagaruka mu Rwanda please? We Really Love That Artist..
  • B. Humble5 years ago
    SEDY, you are one of the kind, ibikorwa byiza nizindi ndirimbo zawe tubitegerezanyije amatsiko. Ntugacike intege mubuzima, abamashyari, nabazakurwanya ntibabura muriyisi. Abarwanya ufite ibikorwabyiza nkibyawe nakayabo (nibenshi) on this world, but you have to show them fire and walk true them. Always be humble brother. We love you SEDY.





Inyarwanda BACKGROUND